Phosphalugel

phosphalugel ni umuti uvura igifu w'amazi ugizwe n'ibinyabutabire bibiri byo mu bwoko bwa baze (ni ukuvuga byica aside) ari byo Aluminium Hydroxyde na Aluminium Phosphate

ni umuti urinda kugugarirwa mu gifu igihe umaze kurya, ukagabanya ibirungurira hamwe na aside yo mu gifu muri rusange!

ibindi binyabutabire biwugize harimo nka: Calcium sulphate dihydrate, pectin, agar-agar  sorbitol n'amazi atunganyijwe muri laboratwari.

Ku bagore batwite: 
Umugore utwite cyangwa wonsa uruhinja, agomba kwirinda gukoresha uyu muti atawandikiwe na muganga kubera ko bimwe mu binyabutabire biwugize bigibwaho impaka ku mikoreshereze yabyo mu gihe utwite cyangwa wonsa.





Sangiza Abandi