Aluminium Phosphate

Ni umuti ukunze kuba ari amazi  ukozwe mu ifu y'ikinyabutabire cyo mu bwiko bwa base (kigabanya aside) cyitwa Phosphate d'Aluminium nyine ni ukuvuga Al PO4

Ibi binini rero bikoreshwa mu kuvura , kugugarirwa mu nda biterwa na aside nyinshi yo mu gifu, bikavura kubabara mu gifu ku muntu ugitangira kurwara igifu, 
ndetse rimwe na rimwe uyu muti ushobora no gukoreshwa ku bantu barwaye impyiko bafite ibibazo by'inyunyungugu ya phosphate mu mubiri.

Kubera ko uyu muti wica aside, gishobora guteza ibindi bibazo mu mubiri, si byiza gukoresha imiti irimo kino kinyabutabire igihe kirekire. Niba uwukoresheje ibyumweru birenze bibiri, ugomba kubaza muganga niba kuwukomeza ari ngombwa cyangwa niba ugomba guhindura. 

ku bagore batwite: 
Ingaruka uyu muti ushobora kugira ku mugore utwite ntizizwi neza.


Sangiza Abandi