AMIBE

Amibe ni indwara iterwa n’agakoko kitwa Entamoeba Hystolytica. Aka gakoko ni agakoko gakunda ahantu hatari umwuka (anaerobic) kakibera mu mubiri w’ikindi kinyabuzima (parasite)
 
Aka gakoko gatera amibe kaba mu bwoko bw’utunyabuzima duto cyane tugizwe n’ingirabuzima fatizo imwe gusa, bakunze kwita PROTOZOA. Muri iki cyiciro cy’ibinyabuzima niho harimo n’utundi dukoko twinshi biteye kimwe Nka Trichomonas , Plasmodium (itera malaria) Giardia  n’ibindi…
 
 
Itsina ry’utunyabuzima twa AMIBE baryita ENTAMOEBA, Rikaba rigizwe n’amoko atandukanye y’udukoko twa amibe harimo
Entamoeba Hystolytica
Entamoeba Coli
Entamoeba dispar
Entamoeba Hermatani
Entamoeba butschilii
N’izindi…
 
Ubwoko bukunze kuboneka cyane ni Entamoeba dispar , ariko bwo bukaba budafite ubukana butera indwara ikomeye ku muntu, ahubwo ubundi bwoko bita ENTAMOEBA Hystolytica nibwo bukarishye ku bantu ku buryo aribwo butera 90% by’uburwayi bwa Amibe abantu bivuza.
 
AMIBE YANDURA ITE?
Muri make, Amibe yandurira mu mwanda!
Si ukuvuga ko umuntu wese urwaye amibe aba ari umunyamwanda, ariko kugirango amibe igere mu mubiri wawe iba yaraturutse mu buryo bumwe cyangwa ubundi ku mwanda w’umuntu uyirwaye.
 
Dore uko bigenda:
Udukoko twa amibe, twororoka binyuriye mu kwigabanyamo kabiri tukanyara ibyana. Aribyo bita trophozoites. Ibibyana bishobora gukura maze mu gihe runaka bikizingira mu Gikono aricyo bita Kyste (cyst). Ibyana bya amibe bishobora gusohoka mu mwanda igihe umuntu agiye kwituma ariko ntibishobora gukomeza kubaho hanze y’umubiri ,  bihita bipfa ako kanya. Naho Amibe ziri mu bikonom zo iyo zisohokanye n’umwanda zishobora kumara amezi runaka zitarapfa.
Ni ukuvuga ko kugirango umuntu yandure amibe, bisaba ko aba yatamiye ibikono bya amibe bitaboneshwa amaso, biba byaratakaye mu mazi, cyangwa ku bindi bikoresho byakozweho n’umuntu urwaye amibe utakarabye neza.

Imibereho ya Amibe mu byiciro byayo bitandukanye


 
Ushobora kunywa amazi meza, atetse kandi ugakaraba intoki neza! Ibyo ni intambwe y’ingenzi mu kwirinda amibe, ariko nanone, ibuka ko amazi wogesheje amasahani uriraho cyangwa ayo ukaraba intoki mbere yo kurya nayo ashobora kubamo udukoko runaka twa amibe.
 
Ibikoresho byo muri za resitora zihurirwamo n’abantu benshi , akenshi biba bishobora kwanduza amibe bitewe n’aho babyogereza, n’amazi bakoresha ashobora kuba yaguyemo udukoko twa amibe wenda twaturutse ku mukozi umwe cyangwa umukiriya umwe urwaye amibe!
 
IBIMENYETSO BYA AMIBE:
Hari abantu benshi baba barwaye amibe batabizi (Asymptomatic stage) icyo gihe ushobora kumupima ukayibona ariko we nta bimenyetso yibonaho!
Iyo umuntu atangiye kugaragaza ibimenyetso bya amibe
Agira
-Isesemi
-Kubura apeti
-Kubabara mu nda rimwe na rimwe
- No kwituma nabi, rimwe na rimwe ukituma amaraso

IBYAGO AMIBE ISHOBORA GUTEZA:
Rimwe na rimwe amibe zishobora kugira ubukana bwinshi ku buryo zigutera indwara ikomeye irenze amibe zisanzwe. Amibe zishobora gutobora amara, cyangwa zigatuma abora ku buryo bishobora kuba ngombwa ko bakubaga. Amibe nanone zishobora kujya hanze y’amara, zinyuze mu maraso aho zishobora kujya mu bwonko, mu bihaha cyanwa mu mwijima zigakoramo ikirundo cy’amashyira bita (amoeboma) ni ukuvuga ikibyimba kirimo amashyira gitewe na amibe.

Ikibyimba cyatewe na Amibe ku mwijima

 
Ubu nibwo burwayi bwa amibe bukomeye cyane ku buryo bushobora guhitana umuntu cyangwa kubuvura bigasaba ko umuntu abagwa.
 
ESE AMIBE ITERA INKORORA?
OYA!
Ntago amibe ubwayo itera inkorora. Icyakora rimwe na rimwe , kandi nabyo bidakunze kubaho rwose, amibe zishobora kujya mu bihaha zigakoramo ikibyimba (cy’amashyira) gishobora gutuma urwara indwara imeze nk’umusonga (pneumonia) iyi ndwara niyo ishobora gutuma urwara inkorora, ariko si ibintu bisanzwe ko umuntu urwaye amibe yo mu mara, agira akayi k’inkorora gahoraho gatewe na amibe!
 
ESE AMIBE ITERA GUFURUTA?
 
BIRASHOBOKA!
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu usanzwe agira ibibazo by’ama allergies ku ruhu , ashobora kurwara amibe, maze umubiri ukagira ubwivumbure kuri bya bikono bya amibe cyangwa ku byana bya amibe ubwabyo , maze ukaba ushobora gufuruta bitewe na amibe!
Byumvikane neza ariko , icyo gihe umuntu aba asanzwe afite uburwayi bw’ama allergies kandi ntago ari amibe yonyine ishobora gutuma afuruta
Rero gufuruta si ikimenyetso cya amibe ubwacyo n’ubwo nayo ishobora kubitera rimwe na rimwe.
 
UKO BAPIMA AMIBE:
Inzoka za amibe hamwe n’ibikono byayo bishobora kugaragara mu musarani muganga arebeye kuri microsopy. Ibi nta buhanga bwihariye bisaba ku buryo ivuriro iryo ari ryo ryose , yewe no kuri centre de sante bashobora kubona ko urwaye amibe.

amagi ya amibe kuri mikorosikopi

 
Hari nanone ibizamini bishobora gupima amibe mu maraso n’ubwo, bidakunze kuboneka henshi ndetse mu rwanda biragoye kubona ivuriro risanzwe rifata ibyo bipim, keretse gusa mu ma laboratoire yabigenewe ari hamwe na hamwe muri Kigali.
 
IMITI IVURA AMIBE:
Abaganga benshi bavura amibe bakoresheje imiti yo mu bwoko bwa IMIDAZOLE harimo iyitwa
Flagyl (metronidazole), 
flagenyl, unigentyl(secnidazole) 
cyangwa Tinidazole. 
Iyi ni imiti myiza ivura amibe igihe itarihisha mu bikono byayo.
 
Icyakoze ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko Iyo amibe yamaze kwihisha mu bikono byayo, ni ukuvuga Kyste za amibe cyangwa Cysts, uburyo bwiza bwo kuyivura ni ugukoresha , umwe muri iriya miti y’ama imidazole ,ukongeraho undi muti woza mu mara cyangwa se (Intra luminal agent)
Imwe muri iyo miti ikunze gukoreshwa ni nko:
1. Idoquinal (urugero: Intetrix)
2. Paromomycine (Urugero: Gabbroral)
3. Diloxanide (Urugero: Entamizole)
 
 
Niba ushaka kwivuza ngo tukwandikire imiti myiza yagufasha
Twandikire unyuze kuri iyi kink:
 
KWIVUZA AMIBE KANDA HANO

Sangiza Abandi