Unigel syrop

Unigel syrop ni umuti w'amazi ukoreshwa mu kuvura igifu binyuriye mu kugabanya aside yo mu gifu , gukiza ibisebe byo mu gifu hamwe  n'ibirungurira!
Ukoreshwa cyane mu kuvura ibimenyetso by'igifu nko gutura imibe, kubabara mu gifu no kugugarirwa.
Uyu muti ufashe mu kugabanya acide mu gifu hamwe no gutura imibi.
Syrop ya unigel igizwe n'uruvange rw'imiti rurimo Simethicone; na  Magaldrade;




Indi miti igize uyu muti:

1  Simethicone

Simethicone ni umuti ufasha mu kugabanya ibyuka byo mu mara biterwa no kuba waguwe nabi n'ibyokurya.

Ikoreshwa mu kuvura Gutumba, Kugugarirwa, kugira imisuzi myinshi , no kugubwa nabi n'ibyokurya.

uyu muti wa Simethicone ariko akenshi ukunda gukoreshwa ufatanye n'iyindi miti nk'imiti imwe n'imwe y'igifu cyangwa iyo mu nda.


2  Magaldrate

Magaldrate ni umuti w'igifu ukoreshwa cyane mu kuvura ibisebe byo mu gifu no munsi yacyo (duodenum) hamwe no kuvura kubabuka mu mihogo gutewe na aside nyinshi yo mu gifu. unakoreshwa no mu kuvura ibirungurira no kugubwa nabi mu nda.

Uyu muti ushobora no gukoreshwa mu kuvura indwara yo kugira Phosphate nyinshi mu mubiri ( HyperPhosphatemia) hamwe no kuvura magnesium nkeya mu mubiri (Hypomagnesemia)


Kanda hano uvugishe muganga agusobanurire byinshi cyangwa wivuze

Sangiza Abandi