DIYABETE

Diabete ni itsinda ry’indwara zose zituma umubiri utakaza ubushobozi bwo kumenya gucunga neza isukari yo mu mubiri!
Diabetes; rero si indwara imwe ahubwo ni indwara zitandukanye zihurira kuri icyo kintu!
 
AMOKO YA DIABETE:
Diabete ziri amoko menshi, amoko azwi cyane kandi akunda kuboneka ni 3
Diabete y">Diabete yo mu bwoko bwa 2">Diabete yo mu bwoko bwa 2;  (Diabete Mellitus Type 2)
Hari umusemburo uba mu mubiri witwa INSULINE ushinzwe kuringaniza isukari mu mubiri. Uyu musemburo ukorerwa mu mpindura (pancreas) ukajya mu maraso. Iyo uyu musemburo ari muke mu mubiri urwara diabete, cyangwa nanone iyo ari mwinshi cyane ariko udakora, ni ukuvuga umubiri utabasha kuwakira ngo uringanize isukari mu maraso, nabyo byitwa Diyabete , iyi niyo diyabete yo mu bwoko bwa 2. Impamvu ariyo duhereyeho ni uko ariyo abantu benshi barwaye. Hafi 95% by’abarwaye diabete baba barwaye iyo mu bwoko bwa 2.
 
Diabete y">Diabete yo mu bwoko bwa mbere 1">Diabete yo mu bwoko bwa mbere 1; ( Diabete Mellitus type 1): Iyi yo iterwa n’abasirikare b’umubiri wawe ubwawo bibeshya maze bagasenya udusabo two mu mpindura dukora wa musemburo wa insuline uringaniza isukari mu mubiri. Ubu bwoko bwa Diabete nibwo bukunze kwibasira Abana n’abakuru bataragera mu myaka yo hejuru. Nubona umuntu urwaye Diyabete afite imyaka 20. amahirwe menshi ni uko izaba ari iyo mu bwoko bwa mbere. Iyi kandi ni nayo ikunda kuvurwa n’inshinge gusa, ugasanga indi miti yose itayihangara. (Insulin-dependent)
 
Diabete Itarigaragaza (Prediabetes): Ni igihe umubiri wawe uba utangiye kunanirwa kuringaniza isukari ariko bitaragera ku kigero cyakwitwa indwara. Iyo wipimishije basanga ufite isukari nyinshi ariko bidakabije, rimwe na rimwe bakayibona ubundi bakayibura.
 
#Diabete y">Diabete y">Diabete y’abagore batwite; (Gestational Diabetes): Ni Igihe umugore wari usanzwe nta kibazo cy’isukari nyinshi agira, atangiye kugira ibipimo by’isukari biri hejuru ariko bikamubaho ari uko atwite.  Babyita Diabete y’abagore batwite kuko akenshi iyo umaze kubyara yijyana. Ariko nanone  iyo waraye diyabete y’abagore batwite , uba ufite ibyago byinshi byo kuzarwara Diabete isanzwe yo mu bwoko bwa 2 mu gihe kiri imbere
 
 
#Diabete y">Diabete y">Diabete y’amazi (Diabete Insipid); Ni ubwoko bwa Diabete budakunze kubaho, ubu bwo ntubuterwa n’uko umubiri ubwawo wananiwe kuringaniza isukari, ahubwo buterwa n’impyiko ziba zisohora amazi menshi cyane mu mubiri
 
Andi moko ya Diabeye: Hari andi moko menshi ya Diabete nk’iterwa n’imiti runaka, cyangwa n’ubundi burwayi runaka bunaniza umubiri.
 
ESE DIABETE ITERWA NO KUNYWA ISUKARI NYINSHI??
 
Oya Rwose: Diabete ntiterwa n’isukari nyinshi ahubwo iterwa n’uko umubiri wananiwe gucunga isukari iri mu mubiri. Icyo gihe isukari yaba nyinshi yaba nke, umubiri unanirwa kuyishyira kuri gahunda. Iyo umuntu muzima anyweye isukari nyinshi umusemburo wa insuline n’indi misemburo yo mu mubiri , ikora ku buryo isukari y’umurengera ibikwa hanyuma mu maraso hagasigara isukari iringaniye gusa.
 
ISUKARI NYINSHI IBA INGANA GUTE?
 
Nta kigero cy’isukari umuntu atagomba kurenza mu byo kurya cyangwa ibyo kunywa. Icyakora kunywa isukari nyinshi buri gihe bishobora kongera ibyago byo kurwara umubyibuho ukabije hamwe n’indwara z’umutima. Kandi ibi ubwabyo nabyo byongera amahirwe yo kurwara Diabete.
 
Ubusanzwe ibipimo by’isukari mu maraso ntibigomba kurenga 126 mg /dl Iyo ubifashe mu gitondo umuntu amaze byibura amasaha arenga 8 nta kintu na kimwe cyo kurya ariye.
Cyangwa 200mg/dl iyo ubifashe umaze kurya cyangwa hashize amasaha make uriye cyangwa unyoye ibyo ari byo byose.
 



Diabete ITERWA N’IKI?
 
Igitera diabete ntikizwi neza, ariko hari ibintu bigaragaza ko umuntu afite ibyago byinshi byo kuzarwara Diabete
Urugero:
l  Kuba hari mwene wanyu wo mu muryango wabugufi wayirwaye!
l  Kuba uri umwirabura
l  Kugira ibiro byinshi
l  Kugira ibinure byinshi mu mubiri (cholesterol )
l  Kuba urengeje imyaka 45
l  Kuba udakunda gukora siporo
l  Kunywa itabi
l  N’ibindi….
 
 
 
NI IKI CYAKUBWIRA KO UYIRWAYE?
 
Bimwe mu bimenyetso mpuruza byatuma ujya kwisuzumisha Diyabete ni ibi bikurikira
l  Kugira umwuma cyane ( inyota idashira)
l  kwihagarika inshuro nyinshi
l  guhora unaniwe, wumva uhondobera kandi nta mpamvu
l  kureba ibikezikezi
l  kugira udusebe tugatinda gukira nk’uko bisanzwe.
 
DIYABETE IVURWA ITE?
 
Hari imiti myinshi ishobora kuvura Diyabete. Muganga wawe azaguhitiramo umuti nyawo
Bitewe n’aho uburwayi bwawe bugeze n’ubwoko bwa Diyabete urwaye.
 
1. Gukoresha inshinge: hari inshinge ziba zirimo wa musemburo twavuze uringaniza isukari mu mubiri witwa INSULINE , Izo nshinge nazo zitwa insuline, hari insuline ikora vuba iyo bita Rapide, n’indi ikora buhoro buhoro mu masaha menshi bita Lente (slow acting) , muganga amenya uburyo asimburanya izo nshinge. Ubusanzwe inshinge zitwangwa iyo basanze ufite isukari ikabije cyane , bakaziguha igihe gito , ubundi ukazakomereza ku bini. Ariko ushobora no kuguma ku nshinge ukazajya uhora uzitera cyane cyane iyo urwaye ya Diabete yo mu bwoko bwa mbere.


 
2. Gukoresha ibinini: hari amoko menshi y’imiti y’ibinini bimanura isukari mu mubiri akunda gukoreshwa ku barwayi ba Diabete. Hari ibyo bita Metformine, Daonil, Glibenclamide, amarel, amaryl , galvus met, …..
Imiti tuzayivuga mu nyandiko yayo yihariye kuberako ari myinshi kandi ikora mu buryo butandukanye.

Sangiza Abandi