MAALOX

Maalox ni umuti w'igifu, uvura ibibazo byo kubabara mu gifu, ibirungurira hamwe no kugubwa nabi n'ibyo wariye.

Ikora binyuriye mu kugabanya aside yo mu gifu, kuko igizwe n'ibinyabutabire nabyo ubwabyo bisanzwe ari imiti yo mu bwoko bwa baze igabanya aside yo mu gifu.
Maalox ibamo Hydroxyde de Magnesium; hamwe na Hydroxyde d'Aluminium; bituma ibasha kugabanya aside mu gifu.

N'ubwo Maalox igabanya aside mu gifu ariko, igabanya aside isanzwe mu gifu ariko ntibuza umubiri gukora aside. bityo iyo umuntu arwaye igifu ashobora kuyifatana n'indi miti noneho yo ibuza umubiri gukora aside. iyi akenshi iba ari ibibnini nka  cimmetidine cyangwa Omeprazole



Indi miti igize uyu muti:

1  Hydroxyde de Magnesium

Umuti wa Hydroxyde de Magnesim cyangwa Magnesium Hydroxyde; Mu cyongereza ni umuti ugizwe n'ikinyabutabire gifite formule iteye itya: Mg (OH)2
Uyu muti ushobora gukoreshwa mu kuvura constipation (Impatwe) idakabije. aho ubushakashatsi bugaragaza ko uyu muti ufite ubushobozi bwo gukurura amazi mu mubiri ukayazana mu mara (Osmotic type laxative) ibi bigatuma amara arushaho kwinyagambura, igogora rikihuta maze ukituma vuba.

Uyu muti ariko nanone abenshi bawuzi mu kuvura igifu binyuriye mu kugabanya aside yo mu gifu, bityo ugakoreshwa mu kuvura Ibirungurira, Kugugara mu gifu,  hamwe no gutura ubwangati.

2  Hydroxyde d'Aluminium

Hydroxude d' Aluminum ari nayo bakunda kwita Aluminium Hydroxyde; abenshi mu kinyarwanda uyu muti bawuzi ku izina rya Hydroxyde; gusa. 
Ibi ni ibinini bigizwe n'umuti ukozwe mu ifu y'ikinyabutabire cyo mu bwiko bwa base (kigabanya aside) cyitwa hydroxyde d'Aluminium nyine ni ukuvuga Al (OH)3

Ibi binini rero bikoreshwa mu kuvura , kugugarirwa mu nda biterwa na aside nyinshi yo mu gifu, bikavura kubabara mu gifu ku muntu ugitangira kurwara igifu, 
ndetse rimwe na rimwe uyu muti ushobora no gukoreshwa ku bantu barwaye impyiko bafite ibibazo by'inyunyungugu ya phosphate mu mubiri.

Kubera ko uyu muti wica aside, si byiza kuwufatira rimwe n'indi miti itandukanye ishobora kuba irimo aside. bibabyiza gushyiramo nk'amasaha 2 hagati yo kuwunywa no kunywa indi miti.

Ku Bagore batwite:
Uyu muti ushyirwa mu cyiciro cya B, cy'imiti ku bagore batwite , ni ukuvuga ko ntacyo utwaye igihe ari ngombwa ko umudamu utwite awunywa ashobora kuwuhabwa.

Kanda hano uvugishe muganga agusobanurire byinshi cyangwa wivuze

Sangiza Abandi