Kaopectate

Kaopectate ni umuti ukoreshwa mu kuvura ibirungurira, igifu n'isesemi. Uyu muti kandi unakoreshwa mu kuvura ikibazo cyo gucibwamo (diarrhea) hamwe no gucibwamo bituruka ku kuba umuntu yariye Ibintu atamenyereye cyangwa yahinduye ikirere ( Traveller's diarrhea). Iyo ugeze mu mara uyu muti unyunyuza imyanda yo mu mara ukanica mikorobe zimwe na zimwe zituma amara adakora neza igogora bigatera gucibwamo.


Kaopectate kandi inakoreshwa hamwe n'indi miti bifashisha mu kuvura agakoko gakunda kwangiza igifu bita Helicobacter Pylori.

Uyu muti , biba byiza kuwukoresha ari uko uwandikiwe na muganga kuko hari ubwoko bwa Diarrhee udashobora kuvura.

Kaopectate igizwe n'ikinyabutabire  gisigaye gikoreshwa nk'umuti bita Bismuth Salicyclate;

Relcer

Relcer hamwe na Gastropulgite; ni imiti ibiri y'igifu igizwe n'uruvange rw'ibinyabutabire bikoreshwa mu kugabanya aside mu gifu ndetse no kurwanya ibirungurira no kugugarirwa mu nda.

Iyi  miti rero ikoreshwa mu kuvura ububabare bwo mu gifu binyuriye mu kugabanya Aside vuba, no kuvura ibisebe byo mu gifu, hamwe no kurinda umurwayi w'igifu kugugarirwa no gutumba nyuma yo kurya.


Sangiza Abandi