Acetaminophen

Acetaminophen, niryo zina ryemewe mu bihugu bimwe na bimwe cyane cyane muri Amerika ry'umuti bakunze kwita Paracetamol mu bindi bihugu. mu by'ukuri Acetaminophen niyo Paracetamol . Ni ukuvuga ko muri iyi ngingo Ibisobanuro byose ubona kuri Acetaminophen  biba bishobanura neza neza Paracetamol.

PARACETAMOL

Paracetamol , rimwe na rimwe bayita Acetaminophen  ikaba izwi ku mazina y'ubucuruzi ku zikorerwa i Burayi nka  Tylenol; Panadol; n'izikorerwa mu bindi bihugu nka Curamol; n'izindi. Aya niyo mazina ushobora kubona ku gifubiko cyayo ariko umuti uyigize ni Paracetamol nyine ari nayo bita Acetaminophen

Paracetamol ubusanzwe igizwe n'ikinyabutabire bita: N-acetyl-para-aminophenol (APAP), ari cyo bitiriye acetaminophen

N-acetyl-para-aminophenol (APAP

 Paracitamol  ni umuti ukoreshwa mu kuvura ububabare no kugabanya umuriro. Ku bijyanye no kugabanya ububabare , Paracetamol ikora cyane cyane mu kuvura Kubabara umutwe (Kuribwa umutwe)  cyane cyane uwo mu bwoko bita Migraine. Paracetamol kandi bayikoresha mu kugabanya umuriro ariko ubushakashatsi bukagaragaza ko ubushobozi bwayo mu kugabanya umuriro, buri munsi gato y'ubwa Ibuprofenmu kuvura umuriro. niyo mpamvu hari imiti imwe n'imwe y'umuriro iba irimo Paracetamol ivanze na Ibuprofen ikavura umuriro neza kurushaho. aha twavuga nka Sekalgic; Ibupar; n'iyindi...

Paracetamol ishobora gukoreshwa mu kuvura ubundi bubabare butandukanye , ku buryo ishobora gukoreshwa mu kuvura ububabare ku muntu wabazwe,ifatanyijwe n'indi miti cyangwa iri yonyine cyangwa ku muntu bakuye iryinyo wenda iri kumwe na Ibuprofen cyangwa Diclofena cyangwa wenda iri yonyine.

Ibibazo ishobora Guteza:
Paracetamol ni umuti udakunze guteza ibibazo byinshi ubusanzwe, Icyakora rimwe na rimwe ku bantu bake kubabara mu nda no kugira agasesemi nyuma yo kunywa Paracetamol nyinshi. 
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa Paracetamol Nyinshi cyane igihe kinini bishobora kugera igihe bikangiza Umwijima. cyangwa bikagabanya igipimo cy'amaraso bita Hemoglobin ho gato.
Ni gake cyane ushobora kubona umuntu wagize areriji (Allergy) kuri paracetamol

Uko bayinywa:
Ubusanzwe umuntu ashobora kunywa paracetamol ingana na 20mg ku Kiro (Ni ukuvuga 20mg ukubye n'ibiro bye) inshuro eshatu ku munsi ariko akenshi umuntu mukuru afata ikinini kimwe inshuro 3 cyangwa 4 ku munsi cya 500mg buri kinini.  Biremewe gufata ibinini  2 icyarimwe ku buryo umuntu mukuru ashobora kunywa ibinini hagati ya 6 na 8 ku munsi umwe. Iyo abirengeje aba atangiye gukabya.

Umugore Utwite:
Ubushakashatsi buvuga ko Paracetamol ku mugore utwite iri mu cyiciro cya A cy'imiti ku bagore batwite. Ni ukuvuga imiti yemewe gufatwa ku mugore utwite ariko itagize icyo itwaye.
Icyakora hari ubushakashatsi butaremezwa bwavuze ko abagore bakoresha Paracetamol cyane kandi bakabikora igihe kinini mu gihe batwite , abana babo bavukana ibyago byinshi byo kuzarwara Asima ( Asthma) mu  buzima bwabo.

Sangiza Abandi