Gastropulgite

Gastropulgite ni umuti w'ifu ukunz kuba ufunze mu dusashe, ukaba  ukoreshwa mu kuvura igifu.

uyu muti ugizwe n'uruvange rw'imiti nka AttapulgiteHydroxyde d'Aluminium, hamwe na Hydroxyde de Magnesium, cyangwa Magnesium carbonate.

Uruvange rw'iyi miti yose. rukora umuti mwiza ushobora kuvura Ibirungurira, Igifu, kubabara mu muhogo no mu gatuza biterwa na aside yo mu gifu n'ibindi byinshi


Relcer

Relcer hamwe na Gastropulgite; ni imiti ibiri y'igifu igizwe n'uruvange rw'ibinyabutabire bikoreshwa mu kugabanya aside mu gifu ndetse no kurwanya ibirungurira no kugugarirwa mu nda.

Iyi  miti rero ikoreshwa mu kuvura ububabare bwo mu gifu binyuriye mu kugabanya Aside vuba, no kuvura ibisebe byo mu gifu, hamwe no kurinda umurwayi w'igifu kugugarirwa no gutumba nyuma yo kurya.



Indi miti igize uyu muti:

1  Attapulgite

Attapulgite cyangwa Ibumba rya Attapulgite; ni ubwoko bw'ibumba rivura, rikunze kuboneka mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Leta zunze ubumwe za Amerika

rikaba ribonekamo imyunyu ngugu nka Magnesium na Aluminium bikoze utubuyenge duto cyane, ari na two batunganya bakatuvanamo imiti. 

Iri bumba iyo barikoresheje nk'umuti rigabanya aside yo mu gifu rikananyunyuza imyanda (toxic substances) mu mu gifu no mu mara, ari nayo mpamvu rikoreshwa rimwe na rimwe mu kuvura impiswi (diarrhea)
kugeza mu mwaka wa 2003. iri bumba ryakoreshwa ga mu gukora umuti bita Kaopectate; waje guhindurwamo undi witwa Bismuth salicyclate;

formule y'ibigize utubuyenge tw'ibumba rya Attapulgite


Ifi y'ibumba rya Attapulgite

2  Hydroxyde d'Aluminium

Hydroxude d' Aluminum ari nayo bakunda kwita Aluminium Hydroxyde; abenshi mu kinyarwanda uyu muti bawuzi ku izina rya Hydroxyde; gusa. 
Ibi ni ibinini bigizwe n'umuti ukozwe mu ifu y'ikinyabutabire cyo mu bwiko bwa base (kigabanya aside) cyitwa hydroxyde d'Aluminium nyine ni ukuvuga Al (OH)3

Ibi binini rero bikoreshwa mu kuvura , kugugarirwa mu nda biterwa na aside nyinshi yo mu gifu, bikavura kubabara mu gifu ku muntu ugitangira kurwara igifu, 
ndetse rimwe na rimwe uyu muti ushobora no gukoreshwa ku bantu barwaye impyiko bafite ibibazo by'inyunyungugu ya phosphate mu mubiri.

Kubera ko uyu muti wica aside, si byiza kuwufatira rimwe n'indi miti itandukanye ishobora kuba irimo aside. bibabyiza gushyiramo nk'amasaha 2 hagati yo kuwunywa no kunywa indi miti.

Ku Bagore batwite:
Uyu muti ushyirwa mu cyiciro cya B, cy'imiti ku bagore batwite , ni ukuvuga ko ntacyo utwaye igihe ari ngombwa ko umudamu utwite awunywa ashobora kuwuhabwa.

3  Hydroxyde de Magnesium

Umuti wa Hydroxyde de Magnesim cyangwa Magnesium Hydroxyde; Mu cyongereza ni umuti ugizwe n'ikinyabutabire gifite formule iteye itya: Mg (OH)2
Uyu muti ushobora gukoreshwa mu kuvura constipation (Impatwe) idakabije. aho ubushakashatsi bugaragaza ko uyu muti ufite ubushobozi bwo gukurura amazi mu mubiri ukayazana mu mara (Osmotic type laxative) ibi bigatuma amara arushaho kwinyagambura, igogora rikihuta maze ukituma vuba.

Uyu muti ariko nanone abenshi bawuzi mu kuvura igifu binyuriye mu kugabanya aside yo mu gifu, bityo ugakoreshwa mu kuvura Ibirungurira, Kugugara mu gifu,  hamwe no gutura ubwangati.

Kanda hano uvugishe muganga agusobanurire byinshi cyangwa wivuze

Sangiza Abandi