Relcer
Relcer hamwe na Gastropulgite; ni imiti ibiri y'igifu igizwe n'uruvange rw'ibinyabutabire bikoreshwa mu kugabanya aside mu gifu ndetse no kurwanya ibirungurira no kugugarirwa mu nda.
Iyi miti rero ikoreshwa mu kuvura ububabare bwo mu gifu binyuriye mu kugabanya Aside vuba, no kuvura ibisebe byo mu gifu, hamwe no kurinda umurwayi w'igifu kugugarirwa no gutumba nyuma yo kurya.
Indi miti igize uyu muti:
1 Hydroxyde d'AluminiumHydroxude d' Aluminum ari nayo bakunda kwita Aluminium Hydroxyde; abenshi mu kinyarwanda uyu muti bawuzi ku izina rya Hydroxyde; gusa.
2 Hydroxyde de MagnesiumIbi ni ibinini bigizwe n'umuti ukozwe mu ifu y'ikinyabutabire cyo mu bwiko bwa base (kigabanya aside) cyitwa hydroxyde d'Aluminium nyine ni ukuvuga Al (OH)3
Ibi binini rero bikoreshwa mu kuvura , kugugarirwa mu nda biterwa na aside nyinshi yo mu gifu, bikavura kubabara mu gifu ku muntu ugitangira kurwara igifu,
ndetse rimwe na rimwe uyu muti ushobora no gukoreshwa ku bantu barwaye impyiko bafite ibibazo by'inyunyungugu ya phosphate mu mubiri.
Kubera ko uyu muti wica aside, si byiza kuwufatira rimwe n'indi miti itandukanye ishobora kuba irimo aside. bibabyiza gushyiramo nk'amasaha 2 hagati yo kuwunywa no kunywa indi miti.
Ku Bagore batwite:
Uyu muti ushyirwa mu cyiciro cya B, cy'imiti ku bagore batwite , ni ukuvuga ko ntacyo utwaye igihe ari ngombwa ko umudamu utwite awunywa ashobora kuwuhabwa.
Umuti wa Hydroxyde de Magnesim cyangwa Magnesium Hydroxyde; Mu cyongereza ni umuti ugizwe n'ikinyabutabire gifite formule iteye itya: Mg (OH)2
Uyu muti ushobora gukoreshwa mu kuvura constipation (Impatwe) idakabije. aho ubushakashatsi bugaragaza ko uyu muti ufite ubushobozi bwo gukurura amazi mu mubiri ukayazana mu mara (Osmotic type laxative) ibi bigatuma amara arushaho kwinyagambura, igogora rikihuta maze ukituma vuba.
Uyu muti ariko nanone abenshi bawuzi mu kuvura igifu binyuriye mu kugabanya aside yo mu gifu, bityo ugakoreshwa mu kuvura Ibirungurira, Kugugara mu gifu, hamwe no gutura ubwangati.
3 SimethiconeSimethicone ni umuti ufasha mu kugabanya ibyuka byo mu mara biterwa no kuba waguwe nabi n'ibyokurya.
Ikoreshwa mu kuvura Gutumba, Kugugarirwa, kugira imisuzi myinshi , no kugubwa nabi n'ibyokurya.
uyu muti wa Simethicone ariko akenshi ukunda gukoreshwa ufatanye n'iyindi miti nk'imiti imwe n'imwe y'igifu cyangwa iyo mu nda.
Mutwihanganire ntago turabasha kubakusanyiriza byose byerekeye uyu muti turacyarimo kubitegura neza
Kanda hano uvugishe muganga agusobanurire byinshi cyangwa wivuze