Hydroxyde

Ibinini mu kinyarwanda bakunda kwita Idorogiside by'igifu biba birimo umuti wa Hydroxyde d'Aluminium; twasobanuye hasi aha:

Hydroxyde D' Aluminium

Hydroxude d' Aluminum ari nayo bakunda kwita Aluminium Hydroxyde; abenshi mu kinyarwanda uyu muti bawuzi ku izina rya Hydroxyde; gusa. 

Ibi ni ibinini bigizwe n'umuti ukozwe mu ifu y'ikinyabutabire cyo mu bwiko bwa base (kigabanya aside) cyitwa hydroxyde d'Aluminium nyine ni ukuvuga Al (OH)3

Ibi binini rero bikoreshwa mu kuvura , kugugarirwa mu nda biterwa na aside nyinshi yo mu gifu, bikavura kubabara mu gifu ku muntu ugitangira kurwara igifu, 
ndetse rimwe na rimwe uyu muti ushobora no gukoreshwa ku bantu barwaye impyiko bafite ibibazo by'inyunyungugu ya phosphate mu mubiri.

Kubera ko uyu muti wica aside, si byiza kuwufatira rimwe n'indi miti itandukanye ishobora kuba irimo aside. bibabyiza gushyiramo nk'amasaha 2 hagati yo kuwunywa no kunywa indi miti.

Ku Bagore batwite:
Uyu muti ushyirwa mu cyiciro cya B, cy'imiti ku bagore batwite , ni ukuvuga ko ntacyo utwaye igihe ari ngombwa ko umudamu utwite awunywa ashobora kuwuhabwa.

Sangiza Abandi