Rexe-dine

Rexe-dine ni Umuti w'amazi ukoreshwa mu koza mu kanwa!
Ugizwe n'ikinyabutabire bita Povidone-iodine uyu nawo ubwawo ukaba ari umuti wagenewe kwica mikorobe hanze y'umubiri. 
Ubusanzwe Povidone ikorehwa mu koza ibisebe, no gusukura ahanyu bagiye kubaga, kuko yica mikorobe nyinshi. Muri Rexe-dine rero haba harimo povidone nkeya ku buryo itakwangiza mu kanwa ariko nanone ishobora kwica mikorone nyinshi bihagije ku buryo ukoreshwa mu kuvura impumuro mbi mu kanwa, kuvura udusebe dushobora kuza mu kanwa, kuvura ibisebe byo ku ishinya, ishinya yabyimbye , ibisebe byo mu muhogo, n'ibindi bisebe bitewe na za mikorobe mu kanwa.

Sangiza Abandi