Parodontax

Parodontax ni umuti woza amenyo urimo ikinyabutabire cyitwa Sodium Fluoride, ukaba ukoreshwa cyane mu gufasha abantu bakunda kugira ishinya iva amaraso, kuva amaraso mu menyo, amenyo ajegajega, ndetse n'amenyo yajeho igikoko cy'imyanda.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko uyu muti ushobora no kurinda amenyo gucukuka (cavitation)

Ushobora kuwukoresha uwandikiwe na muganga cyangwa ukanawigurira muri Pharmacy.

Hari amoko atandukanya ya Parodontax 

Sodium Fluoride

Sodium Fluoride ni ikinyabutabire kimeze nk'ifu y'umweru, kirimo umunyugugu wa Fluore nk'uko bigaragara muri formule chimique yacyo NaF.
Iyi fu ikoreshwa mu bintu byinshi ariko kwa muganga ikoreshwa cyane cyane, mu gukora imiti yoza amenyo yo mu bwoko butandukanye nka za Elmex Sensitive"> Elmex Sensitive; Zymafluor"> Zymafluor; Parodontax"> Parodontax; n'indi miti myinshi yoza amenyo.
Uyu ni Umuti w'amenyo;

Sangiza Abandi