ESE IBYO BYAGUYEMO MARIJOZE (House Geckos) BISHOBORA KWICA UMUNTU?
Udusimba two mu bwoko bwa Marijoze (house geckos) dukunze kuboneka mu ngo, aho ushobora kutubona ku nkuta nko muri salon no mu byumba cyane cyane mu bice bishyuha. Ubusanzwe aka gasimba karitonda, ntikaryana, kandi gafite n’akamaro kuko karya imibu n’utundi dukoko twakabaye tubangamiye abantu. Ariko iyo marijoze iguye mu biryo, abantu benshi bibaza niba ibyo biryo byahindutse uburozi cyangwa niba bigishobora kuribwa.
Ese Marijoze igira uburozi cyangwa Ubumara?
udusimba two mu bwoko bwa Marijoze ntabwo tuzwiho kugira uburozi bwica
umuntu cyangwa ubumura ku buryo kakurya ukagira ikibazo. Iyo iguye mu biryo, ntago
iciramo cyangwa ngo isukemo ubumara yibitsemo mu mubiri.
Urumva rero ko abavuga ko ibiryo
byaguyemo marijoze biba bihindutse uburozi bwakwica umuntu, mu byukuri nta
gihamya ihagije ishingiye ku bushakashatsi bwizewe baba bafite.
Icyakora, icy’ingenzi si ukumenya niba ubwayo ifite ubumara ahubwo ni
ukumenya niba koko hari ubundi buryo yakwanduza ibiryo yaguyemo ku buryo
byatera uburwayi.

agasimba bita marijoze
Iyo marijoze iguye mu biryo bigenda gute?
Marijoze Kimwe n’utundi tunyamaswa two mu bwoko bw’ibikururanda, nk’umuserebanya
n’utundi , usanga dushobora kwibanira na zamikorobe zishobora gutera indwara ku
bantu, haba ku ruhu, ku maguru cyangwa mu mara yatwo; nyamara izo mikorobe
ugasanga two ntacyo zadutwara.
Muri izo mikorobe, iy’ingenzi ni bagiteri yitwa Salmonella, itera
indwara yo mu bwoko bwa tifoyide itera kuruka , kugira diarrhea no kubabara mu
nda cyane. marijoze ishobora kubana nayo nubwo yo yaba igaragara nk’aho ari nzima kandi isa neza.
Iyo marijoze iguye mu biryo rero; izo mikorobe ziba ziri ku mubiri wayo, ku
maguru cyangwa mu mwanda wayo, zishobora kwanduza ibyo biryo, bikaba byatuma
ubiriyeho yandura ya ndwara.
Ese umuntu wariye ku biryo byaguyemo marijoze ashobora kurwara cyangwa
akaremba?
Yego. Umuntu uriye ibiryo byaguyemo marijoze ashobora kwandura ya ndwara
iterwa nda Salmonella , maze mu masaha
make , akaba yatangira kuruka, gucibwamo, kubabara mu nda, kugira umuriro,
gucika integer, iseseme no kuruka, rimwe na rimwe no kuribwa umutwe.
Wibuke ko iyo mikorobe ishobora no kwandurira mu bundi buryo cyane cyane iyo
ibyokurya byateguranywe isuku idahagije, bityo umuntu wese wariye ibyo kurya
akagaragaza ibimenyetso nk’ibyo siko byanze bikunze biba byatewe na marijoze
cyane cyane iyo nta wayisanzemo cyangwa ngo ayibone igwamo.
Ubu burwayi buterwa na salmonella rero, ku bantu benshi bafite ubuzima bwiza
, bakira vuba iyo banyoye amazi ahagije kandi bagahabwa imiti y’ibanze. Ariko
hari igihe indwara ishobora gukomera, za mikorobe zigakwira mu maraso ukagira
infegisiyo yo mu maraso (septicemia) cyangwa wenda kuruka cyane no gucibwamo
bigatuma utakaza amazi menshi (dehydration)
Akenshi abantu baba bafite ibyago byinshi byo kuremba cyane ni abasanzwe
bafite ubudahangarwa bw’umubiri budakomeye, nk’abana , abagore batwite, ababana
n’ubwandu, cyangwa abafata indi miti ica intege umubiri.
Rimwe na rimwe ubu burwayi buterwa na Salmonella buba bushobora shobora no
guhitana umuntu. Ariko ibi ntibisobanura ko marijoze guye mu biryo ishyiramo
uburozi bwakwica umuntu ako kanya. Ikindi nk’uko twabibonye iyi salmonella
ishobora no guturuka ahandi henshi hatari kuri marijoze.,
Ubwo se ibiryo byaguyemo marijoze byaribwa ?
Inama nziza kurusha ibindi , ni uko ibyo byaguyemo marijoze “BITAGOMBA
KURIBWA”. Niba bayisanzemo, cyangwa yaguyemo mureba, byaba byiza kumena ibi
biryo mugateka ibindi.
Gukuramo marijoze, gusa ntibihagije, kuko za mikorobe zishobora kuba zamaze
gukwirakwira mu biryo byose.
Icyakora, marijoze iramutse Niba marijoze
yaguyemo ibiryo bikiri ku ziko, ni ukuvuga hamwe biba biri kubira, ubu bushyuhe bushobora kwica iyi mikorobe ya Salmonella kimwe n’uko bwica izindi bagiteri nyinshi. Ibi byagabanya ibyago byo
kwandura ku muntu wabirya n’ubwo n’utabyizera ijana ku rindi.
Kubera ko bidashoboka kumenya kumenya niba mu biryo hagiyemo mikorobe
cyangwa zitagiyemo, kumena ibiryo byaguyemo marijoze, byaba ari umwanzuro
mwiza kurusha kubyirengagiza ukabirya
Kubisubiza ku ziko ngo byongere bibire bishobora kudakuraho burundu ibyago
byo kwandura.
Wakora iki igihe marijoze iguye mu biryo?
1.Ntukarye cyangwa ngo ugaburire abandi ibyo
biryo.
2. Mena icyo biryo byose ahantu bitakwanduza
abandi.
3. Oza neza isafuriya, amasahani n’ibikoresho
byakoreshejwe ukoresheje amazi meza n’isabune.
4.Sukura neza ahantu ibiryo cyangwa marijoze
byaguye.
5. Karaba intoki ukoresheje amazi n’isabune nyuma
yo gukora kuri marijoze cyangwa ku bikoresho byanduye.
6. Rinda abana gukora kuri marijoze
7. Gira akamenyero ko gupfundikira ibiryo umaze
guteka, cyane cyane igihe biri guhora cyangwa bitegereje kugaburwa.
Byagenda bite se umuntu abimenye yamaze kubirya?
Uramuse ubimenya wamaze kurya ibyo biryo, ntibigomba gutuma uhangayika
cyane. Nta n’ubwo ari ngombwa gushaka imiti yo kukurutsa uburozi, kunywa
amakara cyangwa ngo uhite utangira kunywa imiti nta kibazo wagize.
Birashoboka rwose ko ushobora kurya ibiryo byaguyemo marijoze ntugire icyo
uba na gato. Icy’ingenzi ni ugukurikirana mu masaha akurikiraho, kuko uramutse
wanduye salmonella, akenshi ibimenyetso byayo bishobora gutangira hagati y’amasaha
6 n’iminsi 6. Muri icyo gihe utangiye
kuruka cyangwa kugira diarrhea , nibwo wakwihutira gutangira imiti , harimo ibuza
kuruka, ihagarika diarrhe hamwe na antibiyotike zivura salmonella bamwe bita
infegisiyo yo mu mara.

Marijoze ntiryana, ariko yakwanduza salmonella
Ni ryari umuntu yajya kwa muganga?
Uramutse ufashwe no kuruka cyangwa gutitwa bikabije , bikanga guhagaraga ,
cyangwa ugatangira kwituma amaraso, kugira umuriro, kubabara bikabije mu
nda, cyangwa ukagera aho ugira umwuma ukabije
cyangwa gutangira kuvuga ibintu biterekeranya. Aho umuntu aba arembye cyane ku
buryo atajyanywe kwa muganga ashobora kuhasiga ubuzima. Kwa muganga bamufatira
ibipimo byangombwa bakamuha n’imiti yabugenewe wenda bayinyujije mu nshinge no
mu maserumu, ikamufasha.
Muri make rero,
Marijoze ntabwo ubusanwe ubwayo igira
ubumara bwakwica umuntu; Ariko ishobora gukwirakwiza mikorobe yitwa Salmonella
n’izindi mikorobe zitera indwara.
Ni yo mpamvu iyo iguye mu biryo, tubifata nk’ibyanduye cyangwa ibishobora
gutera indwara , bikaba byaba byiza
kutabigaburira uwo ari wese no kubimena mu rwego rwo kwirinda.

Ibitekerezo (0)