KANSERI Y’INKONDO Y’UMURA: INDWARA ISHOBORA KWIRINDWA KANDI IKAVURWA IGAKIRA

Kanseri y’inkondo y’umura ni kanseri ifata inkondo y’umura ariwo witwa nyababyeyi. Ni imwe muri kanseri zikunze kwibasira abagore, haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rigaragaza ko iyi kanseri ishobora kwirindwa kandi igakira iyo imenyekanye hakiri kare. Icyakora abenshi mu bahitanwa nayo baba baramenye ko bayirwaye amazi yararenze inkombe.

Ni iki gitera kanseri y’inkondo y’umura?
Ahanini kanseri y’inkondo y’umura iterwa no kumarana igihe kirekire ubwandu bwa virusi yitwa “Human Papillomavirus”, cyangwa HPV.
HPV ni virusi ikunze kwandurira mu mibonano mpuzabitsina. Abantu benshi bari mu kigero cyo gukora imibonano, bashobora kuyandura mu gihe runaka cy’ubuzima bwabo. Akenshi umubiri uba ushobora kuyirwanya ubwawo igakira bitabaye ngombwa ko umuntu yivuza, cyangwa atigeze anamenya ko ayirwaye. Icyakora, iyo bumwe mu bwoko bwa HPV butera kanseri bugumye mu mubiri igihe kirekire, bushobora guhindura uturemangingo tw’inkondo y’umura, mbese inkondo y’umura igatangira kwangirika gahoro gahoro. Izo mpinduka zishobora kubanza kuba ibimenyetso bibanziriza kanseri, hanyuma zikazavamo kanseri nya kanseri  hatagize igikorwa hakiri kare.
uturemangingo tuvamo kanseri














N’ubwo agakoko ka HPV kandurira mu mibonano, Kwandura HPV ntibisobanura ko umuntu yasambanye cyane  cyangwa ko azarwara kanseri  byanze bikunze. Ni ubwandu busanzwe kandi bushobora kumara imyaka myinshi mu mubiri nta kimenyetso.

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kurwara Iyi Kanseri?
Umugore uwo ari we wese ashobora kurwara iyi kanseri kuko afite inkondo y’umura. Icyakora, ibyago byo kuba wayirwara byiyongera cyane:
  • Ku bantu bafite ubwandu bwa HPV bumaze igihe kirekire;
  • Kbu agore babana na virusi itera SIDA, kuko ubudahangarwa bwabo bushobora kuba buri hasi;
  • Ku bantu banywa itabi;
  • Ku bantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri budahagije;
  • Ku bantu bataripimisha kanseri y’inkondo y’umura uko biteganywa;
  • Ku bantu bafite cyangwa bagize izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Kuba umuntu afite kimwe muri ibi ntibivuga ko byanze bikunze azarwara kanseri y’inkondo y’umura, gusa biba bisobanura ko agomba kurushaho kwita ku kuyirinda no kwisuzumisha.
Ibimenyetso bya kanseri y’inkondo y’umura
Akenshi kanseri y’inkondo y’umura , cyangwa ibimenyetso biyibanziriza bishobora kuza nta kimenyetso na kimwe umuntu agaragaje. Nta kubabara, nta zindi mpinduka habe na gato kandi mu gihe cy’imyaka myinshi ishobora no kugera ku myaka 20 mbere y’uko kanseri igera kure. Ni yo mpamvu ari byiza kwisuzumisha n’iyo waba nta kimenyetso na kimwe ufite.
Iyo iyo kanseri igeze kure, umugore ashobora kugira:
  • Kuva bya hato na hato;
  • Kuva nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kandi ukababara;
  • Kuva amaraso ameze nk’imingo kandi waramaze gucura;
  • Kugira imihango myinshi  kurushaho cyangwa imara igihe kirekire kurusha uko bisanzwe;
  • Kugira ibintu by’uruzi binuka mu gitsina;
  • Kubabara mu nda yo hasi, mu rukenyerero cyangwa mu mugongo;
  • Kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina;
  • Guhora wumva unaniwe, gutakaza ibiro cyangwa kubura apeti;
  • Rimwe na rimwe no Kubyimba amaguru, cyane cyane iyo indwara igeze kure.
Ibi bimenyetso bishobora guterwa n’izindi ndwara zitari kanseri. Ariko umuntu ubifite aba akeneye kujya kwa muganga kugira ngo asuzumwe. Ntagomba gutegereza ko ububabare buzabanza kuba bwinshi.

















Kanseri y’inkondo y’umura wayirinda ute?
1. Gufata urukingo rwa virusi ya HPV
Urukingo rwa HPV ni bumwe mu buryo bukomeye bwo kwirinda kanseri y’inkondo y’umura. Ruhabwa cyane cyane abakobwa bakiri bato akenshi bari hagati y’imyaka 9 na 14, mbere y’uko bagera mu kigero cyo gutangira gukora  imibonano mpuzabitsina. Ababyeyi bakwiye gushishikariza abakobwa babo b’abangavu kwikingiza igihe reta yashyizeho gahunda yo kubakingira nk’uko bijya bikorwa mu mashuri.
Urukingo rwa HPV ntirushobora gutuma utabyara nk’uko bamwe bajya babivuga. Rurinda ubwandu bushobora kuzatera kanseri mu myaka iri imbere.
Umuntu wakingiwe na we agomba kuzajya yipimisha ageze mu myaka yo kwisuzumisha, kuko urukingo rutabuza ubwoko bwose bwa HPV bushobora gutera kanseri.
2. Kwisuzumisha hakiri kare
Iyo ugiye kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura ntago muganga areba kanseri ubwayo. Muri make si ikizame cyo kureba ko uyirwaye cyangwa ko utayirwaye. Ikizame cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ni uburyo muganga akoreshe yitegereza inkondo yawe y’umura , agasigaho umuti wabugenewe hanyuma akareba ko abona ibimenyetso bibanziriza kanseri mbere y’uko iba kanseri nyir’izina. Wibuke ko inkondo yawe y’umura ishobora gutangira kwangirika cyangwa kugaragaza impinduka zizavamo kanseri imyaka irenga 15 mbere yo kurwara kanseri nyir’izina
Gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura bishobora gurwa mu buryo bukurikira:
  • Gupima ikizamini cyo gusuzuma virusi ya HPV;
  • Gukoresha akaroso kabugenewe bita Pap smear;
  • Cyangwa kwitegereza inkondo y’umura nyuma yo kuyisiga umuti wa acetic acid, bizwi nka VIA.
Kwisuzumisha si ukureba ko urwaye kanseri cyangwa utayirwaye, ahubwo ni uburyo bwo kuvumbura no guhagarika bya bimenyetso bibanziriza kanseri y’inkondo y’umura. Ntago ugomba gutegereza kumva ibimenyetso ngo ubone kujya kwisuzumisha.
Abagore, cyane cyane abageze mu myaka yo kwisuzumisha cyangwa ababana na virusi itera SIDA, baba bagomba kwipimisha ku ivuriro ribikora ribegereye.
3. Kugerageza kwirinda agakoko ka HPV
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bakora imibonano idakingiye n’abantu benshi batandukanye , aribo bafite ibyago byinshi byo kwandura HPV, n’ubwo buri wese ashobora kuyandura. Bityo rero, kwirinda guhura n’abagabo benshi cyangwa gukoresha agakingirizo neza kandi buri gihe bigabanya ibyago byo kwandura HPV n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Atari ku kigero cya 100%. Kwirinda itabi, kwipimisha VIH no gufata imiti neza ku babana n’ubwandu na byo bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura.
Ese iyo wisuzumishije bikaba Positif , uba urwaye kanseri?
Oya. Kwisuzumisha  bishobora kugaragaza bya bimenyetso  bibanziriza kanseri y’inkondo y’umura, kandi izo mpinduka zishobora kuvurwa zigashira mbere y’uko zihinduka kanseri.
Hari uburyo bwo gushiririza bagamije gupfubya ibyo bimenyetso bya kanseri  y’inkondo y’umura , hakoreshejwe akamashini gashiririza gakoresheje ubukonje cyangwa ubushyuhe, bakoza ahari bya bimenyetso ku nkondo y’umura , bigahagarika ibyago by’uko bya bimenyetso byazavamo kanseri
Ese Kanseri y’inkondo y’umura iravurwa?
Yego. Iyo bayibonye hakiri kare , ishobora gukira. Hari uburyo butandukanye bwo kuyivura harimo nko:
  • Kubaga inkondo y’umura cyangwa gukuramo nyababyeyi ;
  • Kuvura hakoreshejwe imirasire aribyo bita radiotherapy;
  • Gutanga imiti ya kanseri aribyo bita chemotherapy;
  • Cyangwa gukoresha icyarimwe uburyo bubiri cyangwa bwose icyarimwe.
Uburyo bwo kuyivura, bushobora gutoranywa hakurikijwe aho kanseri igeze, ubuzima bw’umurwayi n’ibyavuye mu bizamini. N’Iyo kanseri yamaze kugera kure cyane, nabwo umurwayi ashobora guhabwa ubuvuzi bugamije kumuherekeza neza hakubiyemo kumufasha kugabanya ububabare no kwihanganira ibindi bimenyetso ku geza ku ndunduro. Wibuke ko mu bantu bamenye ko bafite iyi kanseri batinze , hafi 10 ku ijana bonyine aribo bashobora kuyirokoka, mu gihe ubimenyeye ku gihe , amahirwe yo gukira ashobora kurenga 80 ku ijana.
Muri make rero, Kanseri y’inkondo y’umura ni indwara ishobora kumenyekana kare no kuvurwa igakira,  kandi kwikingiza agakoko ka HPV no kwisuzumisha utaragira ibimenyetso byafasha kuyirinda.
 

Sangiza Abandi

Ibitekerezo (0)

Tanga Igitekerezo