INDWARA 10 ZISHOBORA KWIBASIRA IGITSINA CY’UMUGORE CYANGWA UMUKOBWA
Igitsina cy’umukobwa ni umwanya w’icyubahiro kidasanzwe, kubera ko ariho hakorerwa ibijyanye n’imyororokere y’umuntu, kubyara, kwishimisha no kororoka. Uburwi ubwo ari bwo bwose bushobora kwibasira igitsina cy’umugore buba ari ubwo kwitonderwa ndetse no kuvurirwa ku gihe. Reka tubafashe gusobanukirwa indwara zose zakwibasira igitsina cy’umukobwa cyangwa umugore.
1.
Ama Infegisiyo yo mu gitsina
Ubusanzwe mu gitsina cy’umugore hiberamo ubwoko
bw’ama bacterie atuma aside yo mu gitsina ihora iringaniye. Aya ma bacterie
bayita Lactobacillus. Aya ni ama bacterie y’ingenzi cyane ku mubiri aba agize
icyo bita Normal Flora, cyangwa mikorobe zifasha umubiri, kuko abuza amahwemo
izindi mikorobe zitera ama infection binyuriye mu gukora acide n’andi
matembabuzi yo mu gitsina.
Iyo mu gitsina cyawe hajemo infection zindi
zitari ya ma mikorobe asanzwemo, cyangwa se zimwe muri mikorobe zisanwe mu
gitsina zikaganza izindi mu buryo bukabije,
nibyo bita ko warwaye ama infection. Ama infection arangwa no kumva
impumuro idasanzwe mu gitsina, kubona ibintu bisohoka mu gitsina bidasa neza,
kubabara mu nda yo hasi, kwishima mu gitsina ndetse no rimwe na rimwe no kugira
udusebe mu gitsina.
Ama infection ashobora guterwa n’imyanda
ishobora kwinjira mu gitsina mu gihe cyo gukora imibonano, mu giye cyo
kwitawaza amazi adasukuye cyangwa wenda mu gihe cyo gukoresha imisarane idafite
isuku ihagije n’ubwo ibi byo Atari kenshi.
Ushobora kwivuza ama infection agakira neza,
kimwe n’uko rimwe na rimwe ashobora kongera akagaruka nyuma yo gukira neza ,
nanone bikaba ngombwa ko wongera ugufata indi miti, ku buryo bishobora no
kumara umwaka uyivuza, kugirango umubiri ugere igihe cyo kumenya kwirwanaho
ubwawo hadakoreshejwe imiti.
2.
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Iyo bavuze indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina baba bavuze za ndwara udashobora kwandura uzikuye ahandi hatari mu
mibonano mpuzabitsina idakingiye. Zitandukanye n’ama infection asanzwe ushobora
kwandura n’ubwo waba nta mibonano wakoze.
Ibimenyetso by’izi ndwara ku mugore akenshi
biba bitandukanye n’ibyo umugabo yagaragaza kandi harimo na zimwe muri zo
zishobora kwihisha cyangwa zigatinda kugaragara ku mugore.
Zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano harimo:
Imitezi (gonorrhea) iterwa n’agakoko bita Neisseria Gonorrhea.
Imitezi ku mugore ishobora kurangwa no kwihagarika ukababara, kuzana ururenda
mu gitsina rujya gusa n’umuhondo cyangwa icyatsi , gukora imibonano ukababara
mu nda cyangwa ukava amaraso , cyangwa kuva amaraso mu gihe kitari icy’imihango
ibi bikaba bishobora kuza nko mu byumweru bibiri cyangwa birenga bikurikira
igihe wakoreye imibonano yatumye wandura. Icyakora hari n’igihe umugore
ashobora kurwara umutezi ntagaragaze ikimenyetso na kimwe ariko umugabo
baryamanye we agahita yandura ndetse agahita anagaragaza ibimenyetso mu minsi
mike cyane.
izindi ndwara zandurira mu mibonano ni nka
MBURUGU.
Mburugu: (Syphylis) iterwa n’agakoko bita Treponema Pallidum , iyi
akenshi itangira ari udusebe tutababaza tuza mu gitsina cyangwa mu kibuno,
hanyuma amaherezo ikazatangira kwangiza inyama zo mu mubiri ndetse n’imitsi
y’ubwonko mu gihe kirekire gikurikiraho. Ibimenyetso bya syphilis bishobora
gutangira kugaragara hashize ibyumweru byinshi cyangwa amezi kugeza kuri 3
ukoze imibonano yatumye wandura.
Hari indwara nyinshi zandurira mu mibonano
zakwibasira igitsina cy’umugore harimo nka HPV (Human Papilloma Virus),
itera utuntu tumeze nk’udusununu twinship mu gitsina, harimo nka Chlamydia igira ibimenyetso
nk’iby’imitezi ariko yo ikagaragara cyane ku bagore kurusha abagabo, hakabamo
nka Herpes (HSV) ishobora gutera udusebe Turyana mu gitsina,…. N’izindi
nyinshi…
3.
Infection ziterwa n’ama KANDIDOZE
Hari ubwoko bwa mikorobe zitari ama bacterie,
ahubwo zitwara nk’ibimera byo mu bwoko bw’ibihumyo mu mikurire yazo. Izi nizo
bita Fungal infection . Fungal infection ni zo zitera ibihushi, ibimeme, ise yo
ku ruhu n’izindi.
Noneho rero hari ubwoko bw’ama fungi bita
Candida bushobora kujya mu gitsina cy’umugore bugateramo indwara. Iyi ndwara
bayita Vaginal Candidiasis.
Vaginal Candidiasis: Irangwa no kuzana ibintu by’umweru mu gitsina
, rimwe na rimwe bimeze nk’ikivuguto cyacikaguritse, cyangwa rimwe na rimwe
bifashe cyane , bijyana no kwishimagura cyangwa kumva uburyaryatse mu gitsina. Ibi
abagore n’abakobwa benshi bakunze kuzirwara , ndetse hari n’igihe zishobora
gufata umwana w’umukobwa utaratangira no gukora imibonano mbuza bitsina.
4.
Indwara z’uruhu ku gitsina
Hari
indwara z’uruhu zishobora kwibasira igitsina cyawe, ni ukuvuga izishobora kuza
inyuma ku gitsina wenda se no hejuru y’igitsina , nk’ibiheri bidakira cyangwa
imiburu aho wogoshe, ariko hari n’izindi zishobora kuza hafi y’igitsina cyangwa
no mu gitsina imbere nko kubabuka, kugira ikintu kimeze nk’ikibibi ku myanya
y’ibanga cyangwa ibintu bitutumbaho uduheri dukoze ikimeze nk’uruziga n’ibindi…
Hari iyo
bita Lichen Planus, iyi ikaba ari indwara ifata uruhu rwo mu gitsina, igatuma
mu gitsina humagara mu buryo budasanzwe ku buryo imibonano iyo ariyo yose
ikubabaza, hakaba nanone indi ndwara
byenda gusa yitwa Lichen slerosus, iyi
yo ikaba ituma habaho uduce tumwe tw’uruhu rwo mu gitsina tworohereye cyane
kandi tugahindura ibara, ku buryo hakomereka mu buryo bworoshye.
Izi ndwara
ebyiri, Lichen planus na Lichen
sclerosus zombi nta wuzi neza impamvu izitera, kuko zidaterwa n’ama
mikorobe , ahubwo rimwe na rimwe ziterwa n’ubwivumbure bw’umubiri ubwawo.
Izindi
ndwara twakwita iz’uruhu zishobora kwibasira igitsina cy’umugore ni nk’iyo bita
Genital wartz, bikunda kuza ku bantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri
bwacitse intege, urugero nk’ababana n’ubwandu , aho ku gitsina hakura ibintu
bimeze nka choux fleurs.bishobora no kuba byinshi rimwe na rimwe.
5.
Ibibyimba byo mu gitsina
Hari igihe mu gitsina cyangwa ku mwinjiro w’igitsina
hashobora kuza akabyimba gato, gashobora no gukura kakaba kanini, gashobora
kuba ari akabyimba gakomeye, ukoraho ukumva ko gakomeye ariko gakandika. Rimwe na
rimwe gashobora kuba katababaza, ariko hari n’igihe kakurya ndetse kakakurya
cyane ku buryo unanirwa no kwicara rwose.
Hari imvubura ziba mu mwinjiro w’igitsina cy’umugore
zivubura amatembabuzi n’ububobere bituma imibonano igenda neza. Izi mvubura
bazita glandes de Baltholin, cg se Baltholin’s gland zikaba zigizwe n’udusabo
tuvubura ububobere tuba tumeze nk’udufuka duto turi munsi y’uruhu. Hari igihe rero kamwe muri utu dufuka
gashobora kuziba , maze kakabyimba kakuzuramo ibimeze nk’amazi , hanyuma
kagakura kakaba kanini. Aka bakita Aga Kyste. Akenshi kwa muganga bakita Baltholin’s cyst
kuko kaba katurutse kuri za mvubura za Baltholin. Aka kyste karabyimba ariko
akenshi ntikaryana. Uba wumva gakomeye ariko kameze nk’agakandika.
Ubundi bwoko bw’ikibyimba gishbora kuza mu
gitsina ni ikibyimba kirimo amashyira. Muri ka ga kyste tumaze kubona, hashobora
kwinjiramo mikorobe zigatuma hazamo infection, ibyari ya matembabuzi ari imbere
muri kyste bigahinduka amashyira. Aka kabyimba bakita (abcess) kubera ko kaba karimo amashyira,
kakaba ari akabyimba karyana cyane ku buryo gashobora no kukubuza kwicara
cyangwa gutambuka.
6.
Kubura ububobere hamwe n’amavangingo
Ububobere bwo mu gitsina ni ingenzi cyane
kugirango imibonano mpuzabitsina igende neza.
Kubura ububobere ni uburwayi bushobora guterwa
n’ibintu byinshi. Muri byo harimo bimwe twabonye haruguru. Hari ama infection
amwe n’amwe, hari ihinduka ry’imisemburo mu
mubiri, wenda ritewe no gutwita, gukoresha onapo, konsa se cyangw imiti runaka. Byose bishobora guhindura
ububobere bwo mu gitsina cyawe mu gihe runaka.
ICYAKORA , ububobere bwo mu gitsina butandukanye
n’amavangingo. Kubura ububobere mu gitsina ni indwara ariko kutagira amavangingo
bwo si uburwayi.
Amavangingo ni ya mazi menshi aza mu gihe cy’imibonano
, ibyo mu Kinyarwanda bita Kunyara. Ibi rero kutabigira si uburwayi , kuko sibyo
bigenga uburyohe bw’imibonano.
Ikibazo ni ukubura ububobere cyangwa kuma mu gitsina
ibi nabyo bikagira impamvu nyinshi zishobora kubitera muganga akuvura akurikije
impamvu zibitera.
7.
Kubabara mu gitsina no Kubabara mu gihe cy’imibonano
Kubabara mu gitsina mu gihe cy’imibonano
bishobora guterwa na zimwe mu mpamvu twavuze haruguru, ariko hari uburwayi Bita
Vulvodynia, ubu bukaba ari uburwayi bw’abantu babara mu gitsina nta
mpamvu yindi n’imwe ibiteye, Hari abantu bagira ububabare bwizana rwose, igihe
umugabo agerageje kwinjira mu gitsina, yaba afite infection cyangwa ntazo, yaba
afiye ububobere cyangwa ntabwo , umugabo yaba yabanje kumutegura cyangwa atabikoze.
Akenshi usanga umukobwa nk’uyu ababara igihe
cyose umuntu agerageje kwinjiza igitsina mu cye Atari ukuvuga ngo igitsina cy’umugabo
yacyinjijemo biramubabaza , ahubwo no kubyikanga byonyine bigatuma ababara. Rimwe
na rimwe no gukozaho urutoki ku gitsina cye ubwabyo bishobora gutuma
ababara. Uwo aba arwaye Vulvodynia (kubabara
mu gitsina nta mpamvu)
Tukiri kuri ubu burwayi noneho , hari n’abandi
bagira ibyo bita Clitoridynia , byo noneho bikaba ari ukubabara rugongo
yonyine, Igihe umuntu amukoze kuri clitoris , ni ukuvuga kuri rugongo cyangwa
ahandi ku gitsina aho kugirango agire ubushake nk’abandi ahubwo akababara biri
serieux, kandi rugongo akaba ariyo imurya nyine, ndetse ugasanga no mu gihe cy’imibonano clitoris
iba imubabaza cyane , noneho byagera kuri bimwe by’abanyarwanda bakunda kunyaza,
urumva byo kuri we biba ari ikizira, umugabo akozaho akababara nyakubabara
rwose. Ubu nabwo ni Uburwayi
Clitoridynia na Vulvodynia ni ukuvuga Kubabara rugongo cyangwa
mu gitsina mu gihe cy’imibonano nta mpamvu, ni uburwayi buboneka gake, ku bantu bake. Ni
uburwayi bunagorana kuvura rwose, ariko hari imiti yo kwa muganga ishobora
korohereza ufite icyo kibazo kugirango byibura abashe gukora imibonano agire
icyo yumva nk’abandi.
8.
Kumurika no Kujojoba (Prolapses na Fistule)
Kumurika nibyo mu zindi ndimi bita prolapse. Iyo
urwaye ubu burwayi ubona mu gitsina cyawe hasohokamo ikintu kimeze nk’inyama
cyane cyane mu gihe wikaniriye ugiye kwituma cyangwa kwihagarika cyangwa mu
gihe uteruye ikintu kiremereye.
Iki kintu gisoboka mu gitsina aba ari imwe mu
myanya ikikije igitsina cyawe, ariko imikaya isanzwe iyafata ngo iyihamishe mu
mwanya ikaba yarangiritse. Hari igihe imikaya ifashe nyababyeyi ishobora kurekura
noneneho nyababyeyi ikamanuka mu gitsina ku buryo ubona inkondo y’umura hanze
mu gitsina.
Hari n’igihe uruhango rw’inkari ari rwo
rusohoka rugahinguka mu gitsina , cyangwa urura rwo mu kibuno akaba arirwo
rubyiga rugahinguka mu gitsina .Ibi byose mu Kinyarwanda babyita kumurika
cyangwa Prolapse / Prolapsus mu zindi ndimi, bikunze kuba ku bamama babyaye
inshuro nyinshi cyane , kuko uko umwana atambuka , niko imikaya yo mu matako igenda
yangirika buhoro buhoro.
Hari noneho no kujojoba (cyangwa Fistule) , aho
uruhu rutandukanya igitsina n’uruhago rw’inkari cyangwa urutandukanya igitsina
n’urura rwo mu kibuno rutwara imyanda , uru ruhu rushobora kubora rugatoboka
maze umwanda ukajya unyura ahatari ho ugasohokera mu gitsina.
Inkari zigasohokera mu gitsina muri wa mwenge
ukoresha mu mibonano aho guca mu muyobora w’inkari, cyangwa se umwanda wo mu
kibuno, ukaba wasobokera neza neza mu gitsina
Ibi bikund kubaho iyo mu gihe cyo kubyara, iyo umutwe w’umwana watinze mu matako mu gihe cy’amasaha
menshi bigatuma imikaya ikikije igitsina itsikamirwa cyane ikabura amaraso
kugera ubwo ibora, noneho wamara kubyara , hakabaho gutoboka k’uruhu rukikije
igitsina maze imyanda ikajya inyura muri
uwo mwenge ikayoba igasohokera mu gitsina ibi nibyo bita Fistule mu zindi
ndimi.
9.
Kwifunga no gufungana kw’igitsina
Ubu ni uburwayi akenshi umuntu avukana ariko abenshi
babibona bamaze gukura cyangwa bageze igihe cyo gutangira gukora imibonano ku
buryo hari n’ababibona rwose baramaze gusahaka.
Nk’uko umuntu ashobora kuvukana ubumuga ahandi
hose ku mubiri, niko nanone umuntu ashobora kuvukana igitsina kitameze nk’icy’abandi.
Reka turebe ubumunga nka 3 bw’igistina
Imperforeted Hymen: hari igihe umukobwa ashobora kuvuka nta mwenge
w’igitsina agira.
Hari igihe ashobora kuba afite igitsina kinameze
neza ariko noneho ka kugara karanga ubusugi bita hymen kakaba gapfutse burundu
ku buryo umwobo utagaragara na gato. Icyo gihe akenshi umukobwa abimenya ageze
igihe cyo kujya mu mihango kuko , iyo agiye mu mihango bwa mbere amaraso abura
aho asohokera noneho aho kugirango abone imihango , noneho akajya abona mu
gitsina habyimba , mu nda yo hasi hamurya, noneho yajya kwa muganga akaba aribo
babona ko afite hymen idatoboye. Icyo gihe kwa muganga baramubaga igitsina cye
kigasubira mu buryo.
Hari noneho icyo bita vaginal septum: Aha ho umuntu aba afite agahu
kitambitse mo imbere mu mwinjiro w’igitsina, ku buyo akoze imibonano igitsina
cy’umugabo cyinjira ariko ntikigere kure rwose. Hari igihe aka gahu kitambitse
mu gitsina kaba gatoboye ku buryo imihango ibona aho inyura ariko yazagera
igihe cyo gukora imibonano igitsina cy’umugabo kikajya kigarukira hafi rwose
ntikibashe kwinjira. Hari n’igihe haba hafunze burundu ku buryo imihango
itabasha gusohoka ariko wareba mu gitsina ukabona umwenge usa n’aho ufunguye
nta kibazo. Ibi nabyo kwa muganga barabisuzuma bakabibona.
Hakaba rero
noneho n’ibyo bita Vaginal agenesis: Bumwe mu bumuga ushobora kugira mu gitsina ,
harimo no kutagira itsina. Umuntu ashbora kuvuka nta gitsina afite rwose,
cyangwa wenda umwenge w’igitsina ufunganye cyane ku buryo imikaya iwukikije
itabasha kwaguka ngo umuntu abe yakora imibonano iyo ari iyo yose.
Iyo nta mwenge w’igitsina ufite na mba babyita (vaginal
agenesis) ni ukuvuga ko igitsina kitariremye na gato Hanyuma iyo umwenge w’igitsina
ufunganye mu buryo budasanzwe babyita vaginal atresia.
10.Kanseri yo mu
gitsina
Abantu benshi ntibazi ko kanseri y’igitsina cy’umugore
ibaho kubera ko idakunze kurwara abantu benshi , ariko nanone n’uyirwaye
bimutera ipfunwe kuba yavuga uburwayi bwe ku karubanda. Kanseri yo mu gitsina ishobora
kuza ku mishino ariyo bita petite levres, cyangwa glande levres , ku mwinjiro w’igitsina
cyangwa ku ruhu rwo hagati y’igitsina n’ikibuno.
Ishobora kuza ari nk’ikibyimba gikomeye kimeze
nk’ikibuye kitanyerera, ishobara nanone kuza ari agasezebe ko mu gitsina ariko
gakura vuba kagahinduka urusebe runini ruvanzemo ibibyama by’umweru kandi
rufite umunuko ukabije n’ibindi n’ibindi … Kanseri y’igitsina nayo ishobora
guhitana umuntu na cyane cyane ko abenshi batinda kuyivuza kubera isoni zo gutinya
kugaragaza ikibazo bafite mu myanya y’ibanga.
Izo nizo ndwara zose zishobora kwibasira
Igitsina cy’umugore. Niba wifuza kuvugana na muganga ku kibazo kijyanye n’uburwayi
bwawe.
Twandikire
unyuze kuri iyi Link: VUGANA NA MUGANGA
Ko mfite infection zikaba zaranze gukira nkore iki
2024-10-12 13:07:21Narwaye akantu kugitsina karandya kameze nkakabyimba ariko kadafite umutwe Kari inyuma nago Ari mugitsina mimbere iyo ngakozeho numva Ari nkakabuye karimo Ariko karandya cyane mungire inama mfite ubwoba
2024-09-05 04:33:28Ndashyukwankasohoraamasohoro
2024-08-07 16:45:19Ndashukwankamerankuwiroteyeho
2024-08-07 16:42:09Nfite ikibazo njye ndi umugabo kugitsina haza uduheri tukandrya nkahashima
2023-12-21 01:10:30💟 #USHAKA_GUCA_UKUBIRI_NA_INFECTIONS_KORESHA#FEMININE_WASH_WITH_GAMAT:💟 +250789196606 ★Isukura mu gitsina. ★Irinda ikanica mikorobe mbi ziza mu gitsina. ★irinda kuma mu gitsina ukagira ububobere no mu gihe cy'imibonano mpuza bitsina ★ikiza kuzana ururenda runuka mu gitsina. ★iringaniza aside cg ubusharire burinda igitsina. ★irinda ikanavura infections na tricomunase ★ivura kwishimagura mu gitsina ikavura n'udusebe two mu gitsina. ★itera guhumura neza mu gitsina no kumva hameze neza. ★iringaniza ikanegeranya neza imyanya ndangagitsina. ★irinda kuzana imiburu ku gitsina mu gihe wogoshe. #ICYITONDERWA: IYI #FEMININE_WASH : ikoze mu buryo bw'umwimerere, kandi bw'amazi,yagenewe kwoza mu gitsina gore. Ukeneye ibindi bisobanuro waduhamagara cg ukatwandikira kuri WhatsApp:+250789196606.Roho nziza mu mubiri muzima 💟MURAKOZE CYANE!
2023-12-15 06:40:59