INDWARA 10 ZISHOBORA KWIBASIRA IGITSINA CY’UMUGORE CYANGWA UMUKOBWA

Igitsina cy’umukobwa ni umwanya w’icyubahiro kidasanzwe, kubera ko ariho hakorerwa ibijyanye n’imyororokere y’umuntu, kubyara, kwishimisha no kororoka. Uburwi ubwo ari bwo bwose bushobora kwibasira igitsina cy’umugore buba ari ubwo kwitonderwa ndetse no kuvurirwa ku gihe. Reka tubafashe gusobanukirwa indwara zose zakwibasira igitsina cy’umukobwa cyangwa umugore.

1.       Ama Infegisiyo yo mu gitsina

Ubusanzwe mu gitsina cy’umugore hiberamo ubwoko bw’ama bacterie atuma aside yo mu gitsina ihora iringaniye. Aya ma bacterie bayita Lactobacillus. Aya ni ama bacterie y’ingenzi cyane ku mubiri aba agize icyo bita Normal Flora, cyangwa mikorobe zifasha umubiri, kuko abuza amahwemo izindi mikorobe zitera ama infection binyuriye mu gukora acide n’andi matembabuzi yo mu gitsina.
Iyo mu gitsina cyawe hajemo infection zindi zitari ya ma mikorobe asanzwemo, cyangwa se zimwe muri mikorobe zisanwe mu gitsina zikaganza izindi mu buryo bukabije,  nibyo bita ko warwaye ama infection. Ama infection arangwa no kumva impumuro idasanzwe mu gitsina, kubona ibintu bisohoka mu gitsina bidasa neza, kubabara mu nda yo hasi, kwishima mu gitsina ndetse no rimwe na rimwe no kugira udusebe mu gitsina.
Ama infection ashobora guterwa n’imyanda ishobora kwinjira mu gitsina mu gihe cyo gukora imibonano, mu giye cyo kwitawaza amazi adasukuye cyangwa wenda mu gihe cyo gukoresha imisarane idafite isuku ihagije n’ubwo ibi byo Atari kenshi.
Ushobora kwivuza ama infection agakira neza, kimwe n’uko rimwe na rimwe ashobora kongera akagaruka nyuma yo gukira neza , nanone bikaba ngombwa ko wongera ugufata indi miti, ku buryo bishobora no kumara umwaka uyivuza, kugirango umubiri ugere igihe cyo kumenya kwirwanaho ubwawo hadakoreshejwe imiti.
 
2.    Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Iyo bavuze indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina baba bavuze za ndwara udashobora kwandura uzikuye ahandi hatari mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Zitandukanye n’ama infection asanzwe ushobora kwandura n’ubwo waba nta mibonano wakoze.
Ibimenyetso by’izi ndwara ku mugore akenshi biba bitandukanye n’ibyo umugabo yagaragaza kandi harimo na zimwe muri zo zishobora kwihisha cyangwa zigatinda kugaragara ku mugore.
Zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano harimo:
Imitezi (gonorrhea) iterwa n’agakoko bita Neisseria Gonorrhea. Imitezi ku mugore ishobora kurangwa no kwihagarika ukababara, kuzana ururenda mu gitsina rujya gusa n’umuhondo cyangwa icyatsi , gukora imibonano ukababara mu nda cyangwa ukava amaraso , cyangwa kuva amaraso mu gihe kitari icy’imihango ibi bikaba bishobora kuza nko mu byumweru bibiri cyangwa birenga bikurikira igihe wakoreye imibonano yatumye wandura. Icyakora hari n’igihe umugore ashobora kurwara umutezi ntagaragaze ikimenyetso na kimwe ariko umugabo baryamanye we agahita yandura ndetse agahita anagaragaza ibimenyetso mu minsi mike cyane.
izindi ndwara zandurira mu mibonano ni nka MBURUGU.
Mburugu: (Syphylis) iterwa n’agakoko bita Treponema Pallidum , iyi akenshi itangira ari udusebe tutababaza tuza mu gitsina cyangwa mu kibuno, hanyuma amaherezo ikazatangira kwangiza inyama zo mu mubiri ndetse n’imitsi y’ubwonko mu gihe kirekire gikurikiraho. Ibimenyetso bya syphilis bishobora gutangira kugaragara hashize ibyumweru byinshi cyangwa amezi kugeza kuri 3 ukoze imibonano yatumye wandura.
Hari indwara nyinshi zandurira mu mibonano zakwibasira igitsina cy’umugore harimo nka HPV (Human Papilloma Virus), itera utuntu tumeze nk’udusununu twinship mu gitsina,   harimo nka Chlamydia igira ibimenyetso nk’iby’imitezi ariko yo ikagaragara cyane ku bagore kurusha abagabo, hakabamo nka Herpes (HSV) ishobora gutera udusebe Turyana mu gitsina,…. N’izindi nyinshi…

3.     Infection ziterwa n’ama KANDIDOZE
Hari ubwoko bwa mikorobe zitari ama bacterie, ahubwo zitwara nk’ibimera byo mu bwoko bw’ibihumyo mu mikurire yazo. Izi nizo bita Fungal infection . Fungal infection ni zo zitera ibihushi, ibimeme, ise yo ku ruhu n’izindi.
Noneho rero hari ubwoko bw’ama fungi bita Candida bushobora kujya mu gitsina cy’umugore bugateramo indwara. Iyi ndwara bayita Vaginal Candidiasis.
Vaginal Candidiasis: Irangwa no kuzana ibintu by’umweru mu gitsina , rimwe na rimwe bimeze nk’ikivuguto cyacikaguritse, cyangwa rimwe na rimwe bifashe cyane , bijyana no kwishimagura cyangwa kumva uburyaryatse mu gitsina. Ibi abagore n’abakobwa benshi bakunze kuzirwara , ndetse hari n’igihe zishobora gufata umwana w’umukobwa utaratangira no gukora imibonano mbuza bitsina.



4.       Indwara z’uruhu ku gitsina
 
Hari indwara z’uruhu zishobora kwibasira igitsina cyawe, ni ukuvuga izishobora kuza inyuma ku gitsina wenda se no hejuru y’igitsina , nk’ibiheri bidakira cyangwa imiburu aho wogoshe, ariko hari n’izindi zishobora kuza hafi y’igitsina cyangwa no mu gitsina imbere nko kubabuka, kugira ikintu kimeze nk’ikibibi ku myanya y’ibanga cyangwa ibintu bitutumbaho uduheri dukoze ikimeze nk’uruziga n’ibindi…
Hari iyo bita Lichen Planus, iyi ikaba ari indwara ifata uruhu rwo mu gitsina, igatuma mu gitsina humagara mu buryo budasanzwe ku buryo imibonano iyo ariyo yose ikubabaza,  hakaba nanone indi ndwara byenda gusa yitwa  Lichen slerosus, iyi yo ikaba ituma habaho uduce tumwe tw’uruhu rwo mu gitsina tworohereye cyane kandi tugahindura ibara, ku buryo hakomereka mu buryo bworoshye.
 
Izi ndwara ebyiri,  Lichen planus na Lichen sclerosus zombi nta wuzi neza impamvu izitera, kuko zidaterwa n’ama mikorobe , ahubwo rimwe na rimwe ziterwa n’ubwivumbure bw’umubiri ubwawo.
 
Izindi ndwara twakwita iz’uruhu zishobora kwibasira igitsina cy’umugore ni nk’iyo bita Genital wartz, bikunda kuza ku bantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri bwacitse intege, urugero nk’ababana n’ubwandu , aho ku gitsina hakura ibintu bimeze nka choux fleurs.bishobora no kuba byinshi rimwe na rimwe.
 
 
5.     Ibibyimba byo mu gitsina
Hari igihe mu gitsina cyangwa ku mwinjiro w’igitsina hashobora kuza akabyimba gato, gashobora no gukura kakaba kanini, gashobora kuba ari akabyimba gakomeye, ukoraho ukumva ko gakomeye ariko gakandika. Rimwe na rimwe gashobora kuba katababaza, ariko hari n’igihe kakurya ndetse kakakurya cyane ku buryo unanirwa no kwicara rwose.
Hari imvubura ziba mu mwinjiro w’igitsina cy’umugore zivubura amatembabuzi n’ububobere bituma imibonano igenda neza. Izi mvubura bazita glandes de Baltholin, cg se Baltholin’s gland zikaba zigizwe n’udusabo tuvubura ububobere tuba tumeze nk’udufuka duto turi munsi y’uruhu.  Hari igihe rero kamwe muri utu dufuka gashobora kuziba , maze kakabyimba kakuzuramo ibimeze nk’amazi , hanyuma kagakura kakaba kanini. Aka bakita Aga Kyste.  Akenshi kwa muganga bakita Baltholin’s cyst kuko kaba katurutse kuri za mvubura za Baltholin. Aka kyste karabyimba ariko akenshi ntikaryana. Uba wumva gakomeye ariko kameze nk’agakandika.
 
Ubundi bwoko bw’ikibyimba gishbora kuza mu gitsina ni ikibyimba kirimo amashyira. Muri ka ga kyste tumaze kubona, hashobora kwinjiramo mikorobe zigatuma hazamo infection, ibyari ya matembabuzi ari imbere muri kyste bigahinduka amashyira. Aka kabyimba  bakita (abcess) kubera ko kaba karimo amashyira, kakaba ari akabyimba karyana cyane ku buryo gashobora no kukubuza kwicara cyangwa gutambuka.


 
6.     Kubura ububobere hamwe n’amavangingo
Ububobere bwo mu gitsina ni ingenzi cyane kugirango imibonano mpuzabitsina igende neza.
Kubura ububobere ni uburwayi bushobora guterwa n’ibintu byinshi. Muri byo harimo bimwe twabonye haruguru. Hari ama infection amwe n’amwe, hari ihinduka ry’imisemburo mu  mubiri, wenda ritewe no gutwita, gukoresha onapo, konsa se cyangw  imiti runaka. Byose bishobora guhindura ububobere bwo mu gitsina cyawe mu gihe runaka.
ICYAKORA , ububobere bwo mu gitsina butandukanye n’amavangingo. Kubura ububobere mu gitsina ni indwara ariko kutagira amavangingo bwo si uburwayi.
Amavangingo ni ya mazi menshi aza mu gihe cy’imibonano , ibyo mu Kinyarwanda bita Kunyara. Ibi rero kutabigira si uburwayi , kuko sibyo bigenga uburyohe bw’imibonano.
Ikibazo ni ukubura ububobere cyangwa kuma mu gitsina ibi nabyo bikagira impamvu nyinshi zishobora kubitera muganga akuvura akurikije impamvu zibitera.

7.     Kubabara mu gitsina  no Kubabara mu gihe cy’imibonano
Kubabara mu gitsina mu gihe cy’imibonano bishobora guterwa na zimwe mu mpamvu twavuze haruguru, ariko hari uburwayi Bita Vulvodynia, ubu bukaba ari uburwayi bw’abantu babara mu gitsina nta mpamvu yindi n’imwe ibiteye, Hari abantu bagira ububabare bwizana rwose, igihe umugabo agerageje kwinjira mu gitsina, yaba afite infection cyangwa ntazo, yaba afiye ububobere cyangwa ntabwo , umugabo yaba yabanje kumutegura cyangwa atabikoze.
Akenshi usanga umukobwa nk’uyu ababara igihe cyose umuntu agerageje kwinjiza igitsina mu cye Atari ukuvuga ngo igitsina cy’umugabo yacyinjijemo biramubabaza , ahubwo no kubyikanga byonyine bigatuma ababara. Rimwe na rimwe no gukozaho urutoki ku gitsina cye ubwabyo bishobora gutuma ababara.  Uwo aba arwaye Vulvodynia (kubabara mu gitsina nta mpamvu)
 
Tukiri kuri ubu burwayi noneho , hari n’abandi bagira ibyo bita Clitoridynia , byo noneho bikaba ari ukubabara rugongo yonyine, Igihe umuntu amukoze kuri clitoris , ni ukuvuga kuri rugongo cyangwa ahandi ku gitsina aho kugirango agire ubushake nk’abandi ahubwo akababara biri serieux, kandi rugongo akaba ariyo imurya nyine,  ndetse ugasanga no mu gihe cy’imibonano clitoris iba imubabaza cyane , noneho byagera kuri bimwe by’abanyarwanda bakunda kunyaza, urumva byo kuri we biba ari ikizira, umugabo akozaho akababara nyakubabara rwose. Ubu nabwo ni Uburwayi
Clitoridynia na Vulvodynia ni ukuvuga Kubabara rugongo cyangwa mu gitsina mu gihe cy’imibonano nta mpamvu,  ni uburwayi buboneka gake, ku bantu bake. Ni uburwayi bunagorana kuvura rwose, ariko hari imiti yo kwa muganga ishobora korohereza ufite icyo kibazo kugirango byibura abashe gukora imibonano agire icyo yumva nk’abandi.
 
 
8.     Kumurika no Kujojoba (Prolapses na Fistule)

Kumurika nibyo mu zindi ndimi bita prolapse. Iyo urwaye ubu burwayi ubona mu gitsina cyawe hasohokamo ikintu kimeze nk’inyama cyane cyane mu gihe wikaniriye ugiye kwituma cyangwa kwihagarika cyangwa mu gihe uteruye ikintu kiremereye.
Iki kintu gisoboka mu gitsina aba ari imwe mu myanya ikikije igitsina cyawe, ariko imikaya isanzwe iyafata ngo iyihamishe mu mwanya ikaba yarangiritse. Hari igihe  imikaya ifashe nyababyeyi ishobora kurekura noneneho nyababyeyi ikamanuka mu gitsina ku buryo ubona inkondo y’umura hanze mu gitsina.
Hari n’igihe uruhango rw’inkari ari rwo rusohoka rugahinguka mu gitsina , cyangwa urura rwo mu kibuno akaba arirwo rubyiga rugahinguka mu gitsina .Ibi byose mu Kinyarwanda babyita kumurika cyangwa Prolapse / Prolapsus mu zindi ndimi, bikunze kuba ku bamama babyaye inshuro nyinshi cyane , kuko uko umwana atambuka , niko imikaya yo mu matako igenda yangirika buhoro buhoro.
 
Hari noneho no kujojoba (cyangwa Fistule) , aho uruhu rutandukanya igitsina n’uruhago rw’inkari cyangwa urutandukanya igitsina n’urura rwo mu kibuno rutwara imyanda , uru ruhu rushobora kubora rugatoboka maze umwanda ukajya unyura ahatari ho ugasohokera mu gitsina.
Inkari zigasohokera mu gitsina muri wa mwenge ukoresha mu mibonano aho guca mu muyobora w’inkari, cyangwa se umwanda wo mu kibuno, ukaba wasobokera neza neza mu gitsina
Ibi bikund kubaho iyo mu gihe cyo kubyara, iyo  umutwe w’umwana watinze mu matako mu gihe cy’amasaha menshi bigatuma imikaya ikikije igitsina itsikamirwa cyane ikabura amaraso kugera ubwo ibora, noneho wamara kubyara , hakabaho gutoboka k’uruhu rukikije igitsina  maze imyanda ikajya inyura muri uwo mwenge ikayoba igasohokera mu gitsina ibi nibyo bita Fistule mu zindi ndimi.


 
9.       Kwifunga no gufungana kw’igitsina
 
Ubu ni uburwayi akenshi umuntu avukana ariko abenshi babibona bamaze gukura cyangwa bageze igihe cyo gutangira gukora imibonano ku buryo hari n’ababibona rwose baramaze gusahaka.
Nk’uko umuntu ashobora kuvukana ubumuga ahandi hose ku mubiri, niko nanone umuntu ashobora kuvukana igitsina kitameze nk’icy’abandi. Reka turebe ubumunga nka 3 bw’igistina
Imperforeted Hymen: hari igihe umukobwa ashobora kuvuka nta mwenge w’igitsina agira.
Hari igihe ashobora kuba afite igitsina kinameze neza ariko noneho ka kugara karanga ubusugi bita hymen kakaba gapfutse burundu ku buryo umwobo utagaragara na gato. Icyo gihe akenshi umukobwa abimenya ageze igihe cyo kujya mu mihango kuko , iyo agiye mu mihango bwa mbere amaraso abura aho asohokera noneho aho kugirango abone imihango , noneho akajya abona mu gitsina habyimba , mu nda yo hasi hamurya, noneho yajya kwa muganga akaba aribo babona ko afite hymen idatoboye. Icyo gihe kwa muganga baramubaga igitsina cye kigasubira mu buryo.
 
Hari noneho icyo bita vaginal  septum: Aha ho umuntu aba afite agahu kitambitse mo imbere mu mwinjiro w’igitsina, ku buyo akoze imibonano igitsina cy’umugabo cyinjira ariko ntikigere kure rwose. Hari igihe aka gahu kitambitse mu gitsina kaba gatoboye ku buryo imihango ibona aho inyura ariko yazagera igihe cyo gukora imibonano igitsina cy’umugabo kikajya kigarukira hafi rwose ntikibashe kwinjira. Hari n’igihe haba hafunze burundu ku buryo imihango itabasha gusohoka ariko wareba mu gitsina ukabona umwenge usa n’aho ufunguye nta kibazo. Ibi nabyo kwa muganga barabisuzuma bakabibona.
 Hakaba rero noneho n’ibyo bita Vaginal agenesis:  Bumwe mu bumuga ushobora kugira mu gitsina , harimo no kutagira itsina. Umuntu ashbora kuvuka nta gitsina afite rwose, cyangwa wenda umwenge w’igitsina ufunganye cyane ku buryo imikaya iwukikije itabasha kwaguka ngo umuntu abe yakora imibonano iyo ari iyo yose.
Iyo nta mwenge w’igitsina ufite na mba babyita (vaginal agenesis) ni ukuvuga ko igitsina kitariremye na gato Hanyuma iyo umwenge w’igitsina ufunganye mu buryo budasanzwe babyita vaginal atresia.


 
10.Kanseri yo mu gitsina
Abantu benshi ntibazi ko kanseri y’igitsina cy’umugore ibaho kubera ko idakunze kurwara abantu benshi , ariko nanone n’uyirwaye bimutera ipfunwe kuba yavuga uburwayi bwe ku karubanda. Kanseri yo mu gitsina ishobora kuza ku mishino ariyo bita petite levres, cyangwa glande levres , ku mwinjiro w’igitsina cyangwa ku ruhu rwo hagati y’igitsina n’ikibuno.
Ishobora kuza ari nk’ikibyimba gikomeye kimeze nk’ikibuye kitanyerera, ishobara nanone kuza ari agasezebe ko mu gitsina ariko gakura vuba kagahinduka urusebe runini ruvanzemo ibibyama by’umweru kandi rufite umunuko ukabije n’ibindi n’ibindi … Kanseri y’igitsina nayo ishobora guhitana umuntu na cyane cyane ko abenshi batinda kuyivuza kubera isoni zo gutinya kugaragaza ikibazo bafite mu myanya y’ibanga.


 
Izo nizo ndwara zose zishobora kwibasira Igitsina cy’umugore. Niba wifuza kuvugana na muganga ku kibazo kijyanye n’uburwayi bwawe.
Twandikire unyuze kuri iyi Link: VUGANA NA MUGANGA
KWIVUZA ONLINE 

Sangiza Abandi

Ibitekerezo (2)

  • Tuyishime jean claude

    Nfite ikibazo njye ndi umugabo kugitsina haza uduheri tukandrya nkahashima

    2023-12-21 01:10:30
  • Byukusenge Jean Berchmas

    💟 #USHAKA_GUCA_UKUBIRI_NA_INFECTIONS_KORESHA#FEMININE_WASH_WITH_GAMAT:💟 +250789196606 ★Isukura mu gitsina. ★Irinda ikanica mikorobe mbi ziza mu gitsina. ★irinda kuma mu gitsina ukagira ububobere no mu gihe cy'imibonano mpuza bitsina ★ikiza kuzana ururenda runuka mu gitsina. ★iringaniza aside cg ubusharire burinda igitsina. ★irinda ikanavura infections na tricomunase ★ivura kwishimagura mu gitsina ikavura n'udusebe two mu gitsina. ★itera guhumura neza mu gitsina no kumva hameze neza. ★iringaniza ikanegeranya neza imyanya ndangagitsina. ★irinda kuzana imiburu ku gitsina mu gihe wogoshe. #ICYITONDERWA: IYI #FEMININE_WASH : ikoze mu buryo bw'umwimerere, kandi bw'amazi,yagenewe kwoza mu gitsina gore. Ukeneye ibindi bisobanuro waduhamagara cg ukatwandikira kuri WhatsApp:+250789196606.Roho nziza mu mubiri muzima 💟MURAKOZE CYANE!

    2023-12-15 06:40:59

Tanga Igitekerezo