Dore Ibyiza byo kwivuriza kuri Interineti (Kwivuza Online)
Muri iki gihe ikoranabuhanga rigenda ritezwa imbere mu ngeri zose z’imitangire ya service , Ubuvuzi burangirwa kuri Interinet nabwo butangiye kugenda butezwa imbere mu bihugu byinshi. Icyakora abantu benshi ntibavuga rumwe ku bijyanye no kuvurira umuntu kuri interineti kuko bisaba kwivuza ku muganga mutari kumwe kandi nawe akakuvura mudahuye imbona nkubone, abenshi bakabona ko ibyo bishobora gutuma ubuvuzi butangirwa kuri interineti bukemangwa
Kuva na cyera, intambwe ya mbere mu kuvura indwara
iyo ari yo yose, ni ukuvugana na muganga, iyo wavuganye na muganga nibwo
ashobora gukeka ibyo urwaye maze akamenya intambwe ikurikiyeho, haba gukora
isuzuma ricukumbuye kurushaho, kugusabira ibizamini, cyangwa guca mu cyuma
n’ibindi…. nyuma yo kumva uko ikibazo ufite giteye. Icyakora kubonana na
muganga ubwabyo bishobora kuba ikibazo, kubera ko ahenshi mu mavuriro yo ku
nzego zo hasi usanga bagira abarwayi benshi cyane ku buryo kwisuzumisha indwara
zigaragara nk’aho zoroheje bishobora kugora bamwe na bamwe.
Ubuvuzi bukorerwa kuri interineti rero muri iki
gihe buragenda buhabwa agaciro kurushaho cyane cyane iyo bukozwe n’abaganga
babyigiye kandi babifitiye ibyangombwa byemewe, aho ushobora kuganira n’umuganga
wemewe wibereye iwawe mu rugo. Ibyinshi
mu bibazo abantu bivuza kenshi usanga bidasaba rwose gukorerwa ibizamini,
cyangwa ngo bisabe ko muganga agukoraho imbonankubone.
Ibyiza
byo kwivuriza Online
Muri iki gihe abantu benshi ku isi batunze
smartphones, kugeza ubwo n’abo wakwita abakene, nabo bayunga telephone
zigezweho kandi bakazikoresha ku bwinshi. Ikigeretse kuri ibyo icyorezo cya
covid-19 cyarushijeho kwereka abantu ko gushaka serivise zidasaba guhura imbona
nkubone bishobora gutuma abantu abarushaho kwirinda indwara zitandukanye
hakubiyemo n’indwara umuntu ashobora kwanduzwa n’abandi barwayi bahuriye kwa
muganga bagiye kwivuza.
Umuntu asigaye ahura n’ikibazo cy’uburwayi ari mu
rugo akihutira mbere na mbere guhita ajya gushakira ibisobanuro by’ibanze kuri
interineti cyangwa gushakisha kuri Google n’inzindi mbuga zitanga amakuru. Iyo
agize amahirwe akahabona umuganga wizewe, niwe umuha inama za mbere hamwe
n’amakuru akeneye, akaba ashobora rwose kubona ubufasha yari akeneye atiriwe agera
ku ivuriro risanzwe.
1. Nta
taransiporo bisaba
Kugira ngo ugere kwa muganga bisaba gukora
urugendo, ukava mu rugo ukajya ku ivuriro aho rimwe na rimwe usanga umuntu
atega imodoka rimwe agakora ibirometero byinshi kugirango abonane n’umuganga
yifuza. Kuri interineti, ujya kuri telephone yawe ugahita uvugisha umuganga
wifuza, ako kanya, maze ukaba wizigamiye umwanya n’amafaranga y’ingendo zigana
ku ivuriro washakaga kugana.
Ibi bishobora kuba byiza cyane ku muntu utuye
mu cyaro aho transiporo imugora, cyangwa
ku muntu urwaye uburwayi butuma bitamworohera kuva aho ari. Iyo umaze kuvugana
na muganga aba ashobora kukwandikira imiti ukayigura muri pharmacy ikwegereye
cyangwa akakubwira ibizamini ukeneye gukoresha, n’aho ushobora kubikoreshereza
bitagusabye kubanza gukubita amaguru mu ngendo zigenda zigaruka.
2. Ni ubuvuzi
bwizewe
Abantu benshi batekereza ko ubuvuzi bwo kuri interineti bushobora kuba
butizewe. Icyakora mu gihe umuganga ukuvura kuri interineti ari umuganga
wabyigiye ubifitiye ubushobozi, uko mwaganirira ku ivuriro ni nako mwaganirira
kuri interineti kandi uburyo bwo kubika amakuru kuri interineti muri iki gihe
busigaye bwizewe cyane ku buryo ushobora kwizera ko ibyo waganiriye n’umuganga
ari ibanga hagati yanyu kandi ko nta handi bizajya rwose.
Umuganga ukuvurira kuri interineti nawe aba arebwa n’amategeko
n’amabwiriza agenda umwuga w’ubuganga ku buryo ikosa yakora mu buvuzi n’ubundi
yaribazwa n’inzego zibishinzwe.
3. Biturinda
ikosa ryo kwivura magendu
Hari abantu benshi bumva batameze neza bagahita birukura muri pharmacy
kugura imiti batekereza ko ishobora kubafasha, nta muganga babajije nta
n’uyibandikiye.
Abenshi bajya muri pharmacy bakabwira umukozi wo muri pharmacy uko
biyumva maze akabaha imiti . nyamara wibuke ko uwo mukozi wo muri pharmacy aba
yarize ibijyanye no gukoresha no gucuruza imiti, ariko ibijyanye no gusuzuma
indwara ntabyo aba yarize, bityo nawe ashobora kuguha umuti udahuje n’uburwayi
bwawe cyangwa ntatahure ikibazo gikomeye wenda cyihishe inyuma y’ibimenyetso
by’uburwayi bwawe.
Mu gihe urwaye uburwayi budasaba kujya gutonda umurongo kwa muganga,
ushobnora kwivuza online maze ugafata imiti wandikiwe na muganga bitagusabye
kwivura magendu cyangwa kwivuza ku batabifitiye ubushobozi.
4. Aho uri hose wakwivuza,
isaha iyo ariyo yose
Indwara ntiteguza, birashoboka ko ushobora gutungurwa n’ikibazo
cy’uburwayi mu masaha ya nijoro mu gicuku, cyangwa wenda uri ahantu udashobora
guhita ubona uburyo bwo kugera kwa muganga ako kanya.
Nyamara igihe ufite smartphone yawe mu ntoki
, biroroshye guhita uhamagara muganga unyuze ku rubuga rwo kwivuza online urwo
ari rwo rwose maze akakubwira icyo wakora ako kanya. Hari igihe ushobora
gusanga ukeneye gusa inama za muganga z’icyo wakora muri ako kanya, cyangwa wenda
ukeneye imiti ishobora kuboneka muri pharmacy iri hafi yawe.
Akenshi imbuga zikora ubuvuzi online zikora amasaha 24 kuri 24 ku buryo
isaha iyo ari yo yose ushobora kubona umuganga ukwakira.
5. Ikoranabuhanga
mu kukuvura
Iyo wivurije online amakuru utangwa abikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ibyo bituma muganga abasha kugukurikirana igihe cyose , kandi ikindi gihe
wivuje, amakuru yose aba agaragara ku buryo muganga adasubira mu byo kongera
kukubaza ibyo wamubwiye ubushize kuko aba abireba muri mudasobwa ye imbere ye.
6. Kubaha
amahitamo yawe
Akenshi iyo ugiye kwa muganga ntuba uzi umuganga mugiye guhura uwo ari
we. Biragoye kwihitiramo umuganga ushaka igihe ugomba kujya ku ivuriro runaka
rifite abaganga runaka ku buryo ari bo bonyine wakwivurizaho. Nyamara uburyo
bwo kwivuriza online butuma umurwayi ashobora kuvugana n’umuganga yihitiyemo
kandi yizeye kabone n’ubwo yaba ari kure cyane y’aho atuye kandi akabona
ubuvuzi bwizewe.
7. Ntibihenze
Akenshi kwisuzumisha ku ivuriro risanzwe birahenda kurusha kwivuriza
online kuko iyo ugiye kuri Clinique cyangwa irindi vuriro risanzwe, amafaranga
baguca yo kwisuzumisha aba akubiyemo ibintu byinshi harimo nko gukodesha inzu,
amasuku, ibikoresho , abakozi bakwakira n’abakuyobora n’ibindi byinshi bituma
igiciro cyo kwisuzumisha kiba kiri hejuru.
Nyamara kwivuriza online byo kwisuzumisha biba amafaranga make kuko
muganga ugusuzuma agusuzuma atavuye aho ari, kandi nta bindi bikoresho bidasanzwe akoresheje byatuma
ucibwa amafaranga menshi.
Iyo muganga usuzuma online agusabiye ibizame akenshi ujya kubikoresha
muri laboratoire zabugenewe cyangwa ku rindi vuriro ribikora ku buryo usanga
nta nyungu yaba afite mu kugusabira ibizamini bitari ngombwa agamije kunguka.
8. Bikurinda
izindi ndwara
Iyo ugiye kwa muganga , uhahurira n’abandi barwayi benshi bafite
uburwayi butandukanye harimo n’ubushobora kwandura. Hari indwara ushobora
kwandurira kwa muganga wagiye utazirwaye kubera kuhahurira n’abandi bantu
bazirwaye. Kwivuriza online rero bishobora kukurinda kujya kugera ku mavuriro mu
gihe bitari ngombwa bityo ukaba wirinze kuba wakwandura indwara zishobora
kwandurira mu guhura n’abandi bantu bazirwaye.
Icyakoze n’ubwo kwivuriza online bifite inyungu zabyo , binafite
imbogamizi zitandukanye ugomba gutekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wo
kuhivuriza. Zimwe mu mbogamizi zo kwivuriza online , harimo nko kutabasha
gusobanurira umuganga mutari kumwe bimwe mu bibazo bisaba ko agusuzuma
agukozeho, urugero nko kwerekana aho ubabara, kumenya ko ufite ibibyimba cyangwa
ibindi bibazo bisaba ko muganga agusuzuma muri kumwe.
Mu gihe ugiye kwivuriza kuri interineti jya ubanza ugenzure niba urubuga
wivurizaho rufite abaganga babyigiye kandi bizewe!
Ndashaka kuvugana namuganga
2024-05-24 10:38:19Ndashakakwivuz
2024-05-22 15:01:06Mfite ikibazo kijyanye na infection nagirango mumfashe.
2024-02-10 09:24:40Fite ikibazo cyo kurangiza vuba cyane fite Nubwobako Numugore wange asigaye acinyuma bitewe Nuko Nacyo Mumariye mubijyanye Nimibonano Mwafashiki ?
2022-12-03 10:19:06