Dore Ibyiza byo kwivuriza kuri Interineti (Kwivuza Online)

Muri iki gihe ikoranabuhanga rigenda ritezwa imbere mu ngeri zose z’imitangire ya service , Ubuvuzi burangirwa kuri Interinet nabwo butangiye kugenda butezwa imbere mu bihugu byinshi. Icyakora abantu benshi ntibavuga rumwe ku bijyanye no kuvurira umuntu kuri interineti kuko bisaba kwivuza ku muganga mutari kumwe kandi nawe akakuvura mudahuye imbona nkubone, abenshi bakabona ko ibyo bishobora gutuma ubuvuzi butangirwa kuri interineti bukemangwa

Kuva na cyera, intambwe ya mbere mu kuvura indwara iyo ari yo yose, ni ukuvugana na muganga, iyo wavuganye na muganga nibwo ashobora gukeka ibyo urwaye maze akamenya intambwe ikurikiyeho, haba gukora isuzuma ricukumbuye kurushaho, kugusabira ibizamini, cyangwa guca mu cyuma n’ibindi…. nyuma yo kumva uko ikibazo ufite giteye. Icyakora kubonana na muganga ubwabyo bishobora kuba ikibazo, kubera ko ahenshi mu mavuriro yo ku nzego zo hasi usanga bagira abarwayi benshi cyane ku buryo kwisuzumisha indwara zigaragara nk’aho zoroheje bishobora kugora bamwe na bamwe.

Ubuvuzi bukorerwa kuri interineti rero muri iki gihe buragenda buhabwa agaciro kurushaho cyane cyane iyo bukozwe n’abaganga babyigiye kandi babifitiye ibyangombwa byemewe, aho ushobora kuganira n’umuganga wemewe wibereye iwawe mu rugo.  Ibyinshi mu bibazo abantu bivuza kenshi usanga bidasaba rwose gukorerwa ibizamini, cyangwa ngo bisabe ko muganga agukoraho imbonankubone.

Ibyiza byo kwivuriza Online
Muri iki gihe abantu benshi ku isi batunze smartphones, kugeza ubwo n’abo wakwita abakene, nabo bayunga telephone zigezweho kandi bakazikoresha ku bwinshi. Ikigeretse kuri ibyo icyorezo cya covid-19 cyarushijeho kwereka abantu ko gushaka serivise zidasaba guhura imbona nkubone bishobora gutuma abantu abarushaho kwirinda indwara zitandukanye hakubiyemo n’indwara umuntu ashobora kwanduzwa n’abandi barwayi bahuriye kwa muganga bagiye kwivuza.

Umuntu asigaye ahura n’ikibazo cy’uburwayi ari mu rugo akihutira mbere na mbere guhita ajya gushakira ibisobanuro by’ibanze kuri interineti cyangwa gushakisha kuri Google n’inzindi mbuga zitanga amakuru. Iyo agize amahirwe akahabona umuganga wizewe, niwe umuha inama za mbere hamwe n’amakuru akeneye, akaba ashobora rwose kubona ubufasha yari akeneye atiriwe agera ku ivuriro risanzwe.

1.  Nta taransiporo bisaba
Kugira ngo ugere kwa muganga bisaba gukora urugendo, ukava mu rugo ukajya ku ivuriro aho rimwe na rimwe usanga umuntu atega imodoka rimwe agakora ibirometero byinshi kugirango abonane n’umuganga yifuza. Kuri interineti, ujya kuri telephone yawe ugahita uvugisha umuganga wifuza, ako kanya, maze ukaba wizigamiye umwanya n’amafaranga y’ingendo zigana ku ivuriro washakaga kugana.

Ibi bishobora kuba byiza cyane ku muntu utuye mu  cyaro aho transiporo imugora, cyangwa ku muntu urwaye uburwayi butuma bitamworohera kuva aho ari. Iyo umaze kuvugana na muganga aba ashobora kukwandikira imiti ukayigura muri pharmacy ikwegereye cyangwa akakubwira ibizamini ukeneye gukoresha, n’aho ushobora kubikoreshereza bitagusabye kubanza gukubita amaguru mu ngendo zigenda zigaruka.

2.  Ni ubuvuzi bwizewe
Abantu benshi batekereza ko ubuvuzi bwo kuri interineti bushobora kuba butizewe. Icyakora mu gihe umuganga ukuvura kuri interineti ari umuganga wabyigiye ubifitiye ubushobozi, uko mwaganirira ku ivuriro ni nako mwaganirira kuri interineti kandi uburyo bwo kubika amakuru kuri interineti muri iki gihe busigaye bwizewe cyane ku buryo ushobora kwizera ko ibyo waganiriye n’umuganga ari ibanga hagati yanyu kandi ko nta handi bizajya rwose.

Umuganga ukuvurira kuri interineti nawe aba arebwa n’amategeko n’amabwiriza agenda umwuga w’ubuganga ku buryo ikosa yakora mu buvuzi n’ubundi yaribazwa n’inzego zibishinzwe.

3.  Biturinda ikosa ryo kwivura magendu
Hari abantu benshi bumva batameze neza bagahita birukura muri pharmacy kugura imiti batekereza ko ishobora kubafasha, nta muganga babajije nta n’uyibandikiye.

Abenshi bajya muri pharmacy bakabwira umukozi wo muri pharmacy uko biyumva maze akabaha imiti . nyamara wibuke ko uwo mukozi wo muri pharmacy aba yarize ibijyanye no gukoresha no gucuruza imiti, ariko ibijyanye no gusuzuma indwara ntabyo aba yarize, bityo nawe ashobora kuguha umuti udahuje n’uburwayi bwawe cyangwa ntatahure ikibazo gikomeye wenda cyihishe inyuma y’ibimenyetso by’uburwayi bwawe.

Mu gihe urwaye uburwayi budasaba kujya gutonda umurongo kwa muganga, ushobnora kwivuza online maze ugafata imiti wandikiwe na muganga bitagusabye kwivura magendu cyangwa kwivuza ku batabifitiye ubushobozi.

4.  Aho uri hose wakwivuza, isaha iyo ariyo yose
Indwara ntiteguza, birashoboka ko ushobora gutungurwa n’ikibazo cy’uburwayi mu masaha ya nijoro mu gicuku, cyangwa wenda uri ahantu udashobora guhita ubona uburyo bwo kugera kwa muganga ako kanya.  

Nyamara igihe ufite smartphone yawe mu ntoki , biroroshye guhita uhamagara muganga unyuze ku rubuga rwo kwivuza online urwo ari rwo rwose maze akakubwira icyo wakora ako kanya. Hari igihe ushobora gusanga ukeneye gusa inama za muganga z’icyo wakora muri ako kanya, cyangwa wenda ukeneye imiti ishobora kuboneka muri pharmacy iri hafi yawe.

Akenshi imbuga zikora ubuvuzi online zikora amasaha 24 kuri 24 ku buryo isaha iyo ari yo yose ushobora kubona umuganga ukwakira.

5.  Ikoranabuhanga mu kukuvura
Iyo wivurije online amakuru utangwa abikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibyo bituma muganga abasha kugukurikirana igihe cyose , kandi ikindi gihe wivuje, amakuru yose aba agaragara ku buryo muganga adasubira mu byo kongera kukubaza ibyo wamubwiye ubushize kuko aba abireba muri mudasobwa ye imbere ye.

6.  Kubaha amahitamo yawe
Akenshi iyo ugiye kwa muganga ntuba uzi umuganga mugiye guhura uwo ari we. Biragoye kwihitiramo umuganga ushaka igihe ugomba kujya ku ivuriro runaka rifite abaganga runaka ku buryo ari bo bonyine wakwivurizaho. Nyamara uburyo bwo kwivuriza online butuma umurwayi ashobora kuvugana n’umuganga yihitiyemo kandi yizeye kabone n’ubwo yaba ari kure cyane y’aho atuye kandi akabona ubuvuzi bwizewe.

7.  Ntibihenze
Akenshi kwisuzumisha ku ivuriro risanzwe birahenda kurusha kwivuriza online kuko iyo ugiye kuri Clinique cyangwa irindi vuriro risanzwe, amafaranga baguca yo kwisuzumisha aba akubiyemo ibintu byinshi harimo nko gukodesha inzu, amasuku, ibikoresho , abakozi bakwakira n’abakuyobora n’ibindi byinshi bituma igiciro cyo kwisuzumisha kiba kiri hejuru.
Nyamara kwivuriza online byo kwisuzumisha biba amafaranga make kuko muganga ugusuzuma agusuzuma atavuye aho ari, kandi nta bindi  bikoresho bidasanzwe akoresheje byatuma ucibwa amafaranga menshi.

Iyo muganga usuzuma online agusabiye ibizame akenshi ujya kubikoresha muri laboratoire zabugenewe cyangwa ku rindi vuriro ribikora ku buryo usanga nta nyungu yaba afite mu kugusabira ibizamini bitari ngombwa agamije kunguka.

8.  Bikurinda izindi ndwara
Iyo ugiye kwa muganga , uhahurira n’abandi barwayi benshi bafite uburwayi butandukanye harimo n’ubushobora kwandura. Hari indwara ushobora kwandurira kwa muganga wagiye utazirwaye kubera kuhahurira n’abandi bantu bazirwaye. Kwivuriza online rero bishobora kukurinda kujya kugera ku mavuriro mu gihe bitari ngombwa bityo ukaba wirinze kuba wakwandura indwara zishobora kwandurira mu guhura n’abandi bantu bazirwaye.

Icyakoze n’ubwo kwivuriza online bifite inyungu zabyo , binafite imbogamizi zitandukanye ugomba gutekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wo kuhivuriza. Zimwe mu mbogamizi zo kwivuriza online , harimo nko kutabasha gusobanurira umuganga mutari kumwe bimwe mu bibazo bisaba ko agusuzuma agukozeho, urugero nko kwerekana aho ubabara, kumenya ko ufite ibibyimba cyangwa ibindi bibazo bisaba ko muganga agusuzuma muri kumwe.
 
Mu gihe ugiye kwivuriza kuri interineti jya ubanza ugenzure niba urubuga wivurizaho rufite abaganga babyigiye kandi bizewe!

Sangiza Abandi

Ibitekerezo (4)

  • Niyomukiza Erneste

    Ndashaka kuvugana namuganga

    2024-05-24 10:38:19
  • Twizeyimana emanwer

    Ndashakakwivuz

    2024-05-22 15:01:06
  • Viviane

    Mfite ikibazo kijyanye na infection nagirango mumfashe.

    2024-02-10 09:24:40
  • Ntigurirwa Emmanuel

    Fite ikibazo cyo kurangiza vuba cyane fite Nubwobako Numugore wange asigaye acinyuma bitewe Nuko Nacyo Mumariye mubijyanye Nimibonano Mwafashiki ?

    2022-12-03 10:19:06

Tanga Igitekerezo