IBYOKURYA byemewe n'Ibitemewe Ku Muntu urwara IGIFU.

Hari ibyokurya bishobora gutuma igifu kirushaho kukumerera nabi , hakaba n'ibindi bishobora gufasha igifu cyawe kugogora neza ndetse no koroshya uburibwe mu gihe urwara igifu.

Akenshi abantu barwaye igifu bakunda, kugira impungenge zo kumenya
Niba ibyo kurya runaka bishobora kumerera nabi umuntu ukirwaye cyangwa Kumenya ibiryo bishobora gutuma woroherwa vuba mu gihe urimo gufata imiti y’igifu.



Biragoye gukora urutonde ndakuka rw’ibyokurya byose byemewe n’ibitemewe ku murwayi w’igifu , kubera ko imibiri y’abantu itandukanye, ndetse n’uburwayi ubwabwo bukaba buba ku kigero gitandukanye bitewe n’umurwayi we.
 
Itegeko rusange ni uko ibintu byose bibyutsa igifu cyawe mu gihe ubiriye, uba ugomba guhita utangira kubyirinda, ibyo igifu cyawe cyihanganira akaba aribyo wibandaho. Icyakoze birazwi ko ibyo kurya bimwe na bimwe bifite aside nyinshi cyangwa se birimo amavuta menshi, bigora igifu kugogora bityo umuntu urwaye igifu akaba agomba kubyirinda,  reka turebe bimwe mu byokurya Byemewe n’ibitemewe ku murwayi w’igifu.
 
IBYEMEWE: umurwayo w'igifu yemerewe kurya ibi bikurikira.
·         Ibishyimbo n’Imboga
·         Amagi atogosheje
·         Amafi, isambaza, indagara...
·         Ubuki
·         Imboga n’ibinyamafu bitagira
·         aside nyinshi (Concombre, Ibirayi, ibitoki, karoti,…)
·         Imbuto zitagira aside nyinshi cyangwa isukari nyins
         (amadegede, Inkeri, pomme)
·         Foromaje yoroshye, irimo umunyu muke
·         Ibikomoka ku ngano,
·         Igikoma cy’amasaka, ingano cyangwa uburo.
·         Sereri, tangawizi, n’ibindi birungo bidakarishye
·         Yawurute (Yogurt) itarimo amavuta menshi
·         Ibiryo bikungahaye kuri  poroteyine
·         Umuceri udatonoye cyane (brown rice)
·         Inyama z’Inkoko cyangwa Dendo
·         Umugati hamwe na macaroni
 
IBITEMEWE: Umurwayi w'igifu agomba kwirinda cyangwa kugabanya uko bishoboka ibiryo bikurikira.
 
·         Umutsima, kawunga, impungure
·         brochette n’inyama zokeje
·         Fanta, n’ibindi binyobwa birimo gaz (carbonated drinks)
·         Ibirungo, insenda, piripiri, n’ibindi
·         sositomate, n’inyanya
·         Imbuto zigira acide (nk’indimu)
·         Inzoga
·         Shokora
·         Ikawa n’icyayi birimo amajyane menshi
·         Ibigori, Impungure,  n’ibicuruzwa bikozwe mu bigori
·         Amata y’ikivuguto n’ibikomoka ku mata bigira amavuta menshi
·         Ibinyobwa byo mu bwoko bwa energy
·         Ibiryo birimo amavuta menshi cyangwa birimo ibirungo byinshi
·         Ibiryo bikaranze bufiriti hamwe n’umureti
·         Tungurusumu (ushobora kurya nkeya niba ntacyo igutwara)
·         Ice cream, keke, na biscuit
·         Mayoneze n’ibindi bigira amavuta menshi
·         Amafiriti y’ibirayi, ibijumba, cg ibitoki
·         Inyama Zo mu nganda (nka sosiso, jambo,…),
·         Inyama zitukura, (inka, ihene,….)
·          N.B: Amavuta make ashobora kwihanganirwa)

Sangiza Abandi

Ibitekerezo (6)

  • Innocent

    Wowe Ufite ikibazo cy'igifu cg izindindwara bitandukanye Yatugana tukamuvura Ndetse tukamugira inama zuburyo yakwirinda Kubindibisobanuro wahamagara cg ukatwandikira 0786163212 0726259792

    2024-07-02 07:51:23
  • Innocent

    Wowe Ufite ikibazo cy'igifu cg izindindwara bitandukanye Yatugana tukamuvura Ndetse tukamugira inama zuburyo yakwirinda Kubindibisobanuro wahamagara cg ukatwandikira 0786163212 0726259792

    2024-07-02 07:41:10
  • Nshimiyimana Emmanuel

    Mbanje kubashimira kunama nziza muduhaye kubijyanye nibyo umurwayi wa Canceri agomba kurya. Najye rwaye Canceri yo Mugifu ark jye ntago irarengerana kuko iracyari kuri 2 nagirango mbabaze niba yavurwa igacyira Murakoze

    2024-06-17 08:12:47
  • Dion Niyomucunguzi

    Turabashimiye kurizi nyigushi muduhaye kdi muzahore mutwungura nibindi bitandukanye

    2024-02-01 14:44:21
  • Dion Niyomucunguzi

    Turabashimiye kurizi nyigushi muduhaye kdi muzahore mutwungura nibindi bitandukanye

    2024-02-01 14:44:20
  • Uwicyeza

    y

    2023-09-30 10:26:42

Tanga Igitekerezo