SOBANUKIRWA INDWARA YA RIFT VALLEY FEVER YAGEZE MU RWANDA

Indwara ya Rift Valley Fever, yari isanzwe izwi mu bindi bihugu cyane cyane igihugu duturanye cya Uganda yageze no mu Rwanda, aho yatangiye kwibasira amatungo ndetse n'abantu mu duce tumwe na tumwe tw'igihugu.

RIFT VALEY FEVER ni indwara ITERWA N’AMA VIRUSI ,  ishobora kwandurwa n’amatungo nk’ingamiya , inka, intama, n’ihene,  ariko n’abantu  nabo bakaba bashobora kuyirwara. Amatungo ayirwaye araremba kugeza ubwo ashobora gupfa, cyane cyane amatungo akiri mato nk’inyana n’imitavu, cyangwa se amatungo ahaka akararamburura.

Virusi itera indwara ya Rift Valley Fever imeze itya

Ku bantu rero: Iyi ndwara ni indwara ishobora kwica umuntu aramutse atayivuje neza, ariko nanone ishobora no kwikiza rimwe na rimwe nta n’imiti umuntu afashe.
Kuva mu myaka ya za 2000, Rift valley fever yagiye yaduka mu bihugu bitandukanye
Cyane cyane muri Afurika y’iburasirazuba n’igice cy’amajyepfo ya Afurika ndetse no mu bihugu bimwe na bimwe biri munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Bimwe mu bihugu yagiye igaragaramo harimo Arabiya saudite,na Yemen mu mwaka wa 2000, Kenya, Tanzaniya na Somalia mu mwaka wa 2006, muri Kenya yongeye kuhagaragara no mu 2018. Yanagaragaye muri Afurika y’epfo na na Namibia muri 2010-2011 ndetse no muri Mauritania yagaragaye inshuro nyinshi kuva mu 2010 kugeza mu 2015 ndetse  no mu bindi bihugu nka Niger na  Gambia,
Mu myaka ya vuba aha Rift Valley fever yagiye igaragara inshuro nyinshi mu gihugu cya Uganda kuva mu mwaka wa 2016 kugeza ubu bikaba bikekwa ko ariho yaba yaraturutse igera mu Rwanda ho yatangiye kugaragara muri uyu mwaka wa 2022.
 
Ibimenyetso byayo ku bantu ni  kugira umuriro , kubabara umutwe, isereri hamwe no kureba ibikezikezi bigenda byiyongera gahoro gahoro. Abenshi mu bantu bayirwaye bahita bakira mu minsi hagati ya 2 n’icyumweru kimwe ariko hari bake bashobora kuremba. Iyo itabashije kwikiza rero, umuntu atangira kuva amaraso mu buryo budasanzwe, nko kuva imyuna nta mpamvu kandi utari ubisanganywe, kuvira imbere mu nda cyangwa mu bwonko , ibi akaba aribyo akenshi bihitana abo yarembeje.
Umuntu ashobora kuyandura mu buryo 2:
1. Ashobora kuyandura binyuriye ku gukora ku matembabuzi ayo ari yo yose ava ku itungo ryanduye. Ni ukuvuga amaraso, amata n’andi matembabuzi yose
urugero: ushobora kuyandura bivuye mu gukora ku nyama uvuye guhaha
kurya inyama zitahiye neza, kunywa Amata adatetse neza n’ibindi…
Nanone aborozi bashobora kuyandura nko mu gihe baha imiti amatungo yabo, kubyaza itungo , mu gihe cyo kubaga inyama n’ibindi …..
2. Ubundi buryo iyi ndwara ishobora gukwirakwira, ni ugukwirakwizwa  n’imibu.
Hari ubwoko bwinshi bw’imibu bushobora gukwirakwiza indwara ya Rift Valey Fever. Iyo uwo mubu uriye itungo ryanduye cg undi muntu wanduye iyo ndwara , uba ushobora kubika twa tuvirusi dutera iyi ndwara maze waruma undi muntu akaba yanduye iyi ndwara.
Ni ukuvuga ko ushobora kuyirwara nta hantu wahuriye n’amatungo cg ibiyakomokaho ariko ukaba wakwanduzwa n’undi muntu cg itungo binyuriye ku mubu.

Uko indwara ya Rift Valley Fever ikwirakwira

 
Uko bayipima:
Gupima Rift Valley fever bikorwa binyuriye mu gupima amaraso cyangwa uduce tuva ku mubiri w’uwayanduye. Iyi virusi ishobora kugaragara mu maraso (igihe umuntu akirwaye) cyangwa igasuzumwa mu duce tw’umubiri dufatwa ku murambo w’uwo bikekwa ko yahitanye bigakorwa hakoreshejwe ikorana buhanga ryo gutubura uturemangingo bita PCR (reverse transcriptase polymerase chain reaction, or RT-PCR).
 
Uko ivurwa:
Kugeza ubu nta muti uzwi uvura Rift Valley Fever ku buryo wica virusi ubwayo ngo ishire mu mubiri. Umubiri ubwawo ukoresheje ubudahangarwa karemano uhangana n’iyi virusi ukayimara mu mubiri, bigatuma indwara yikiza mu gihe kiri hagati y’iminsi 2 n’iminsi 7.  Imiti kwa muganga batanga rero aba ari imiti yo kurwana n’ibimenyetso by’indwara nk’imiti y’umuriro, Imititi y’ububabare n’ibindi nk’ibyo. Iyo warembye abaganga bagushyira mu bitaro bagakomeza kuguha imiti yo guhangana n’ibimenyesto bikomeye by’indwara nk’imiti ihagarika kuva amaraso, kuguha amaserumu n’ibindi bikenewe hakurikijwe uko umubiri ugenda ucika intege, abenshi mu bayirwaye barakira, ariko bijye bibaho ko iyi virusi ishobora guhitana umuntu agapfa.

Sangiza Abandi

Ibitekerezo (0)

Tanga Igitekerezo