COVID 19 Igiye kugaruka, Ubwoko bushya bwa BA2 bwatangiye guca Ibintu !
Mu kwezi kwa 04/2022 imibare y'abandura covid 19 mu Rwanda ishobora kongera kwiyongera na zimwe mu ngamba zo kwirinda covid 19 zari zatangiye gukurwaho zikaba zishobora kongera gusubizwaho. Sobanukirwa n'ubwoko bushya bwa Covid iri guca ibintu yitwa BA2.
Abantu benshi bamaze iminsi
batekereza ko Icyorezo cya Covid 19 cyaba kigiye kurangira. Kubera uburyo
imibare y’abandura yagiye igabanuka cyane ku isi hose ku buryo mu bihugu
byinshi bari baratangiye kuvanaho ingamba
zisanzwe zo kwirinda Covid 19
cyangwa bakazigabanya ku buryo bugaragara. Igitangaje rero ni uko Kuva
mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 03/2022, hatangiye kugaragara ubwoko bushya bwa
Covid yongeye kwihinduranya ikaba irimo kwibasira abantu benshi mu buryo
budasanzwe.
Ubu bwoko bushya bwa Covid 19 ngo bukomoka kuri variant yari
imaze iminsi ica ibintu ku isi ya Omicron, ngo iyi ikaba ari nka Omicron
y’ubundi bwoko abashakashatsi bahaye izina rya BA2. Cyangwa Omicron BA2 bitandukanye
na Omicron BA1, ariyo Omicron yamenyekanye mu minsi ishize.
Nk’uko mu byibuka Omicron yakwirakwiriye mu minsi ishize
yaje ari yo Covid 19 yandura kurusha izindi zose zayibanjirije ariko ikaba yaragaragaje
ubukana bukeya mu kwica no kurembya abayanduye, ku buryo yageze ku bantu benshi
cyane kurusha mbere hose, ariko yica abantu bake bashoboka.
Iyi Covid nshyashya rero ya Omicron BA2 Ikaba ngo ishobora kuba ifite ubukana burenze ubwa
Omicron yo mu minsi ishize, ku buryo ngo yo ishobora kuzibasira abantu benshi, kandi
ikaba ishobora kuzica benshi kurushaho. Icyakora abashakashatsi mu bya Covid
ntago babyumvikanaho kuko hari abavuga ko nubwo ishobora gukwirakwira cyane mu
minsi iri imbere, ariko ngo kubera umubare munini w’abantu bamaze gukingirwa no
kuba abenshi bafite ubudahangarwa batewe no kuba barigeze kurwara covid,
bishobora kuzatuma Omicron BA2 Itagira ubukana nk’ubwo abantu bari kuyikekera.
Ubu bwoko bushya bwa Omicron BA2 ngo bwavumburiwe rimwe na
Omicron isanzwe yari imaze iminsi ica ibintu yo ikaba ari ubwoko bwa Omicron
BA1, nyamara BA2 yo yatinze gukwirakwira kubera impamvu abashakashatsi
batavugaho rumwe. Mu kwezi kwa 02/2022 nibwo Omicron BA2 yatangiye kugaragara
cyane mu bihugu bitandukanye, ku buryo mu ntangiriro z’uku kwezi yari imaze
kugaragara mu bihugu bigera kuri 74, ariko muri iyi minsi nibwo imibare y’abandura
iyi covid nshya yongeye kwiyongera cyane mu bihugu nk’u Bwongereza, Finlande, na
Leta zunze ubumwe za Amerika, ku buryo bishoboka cyane ko mu kwezi kwa 04/2022 ubu bwoko bushya bwa Omicron BA2 buzaba
bwageze no mu Rwanda , ndetse zimwe mu ngamba zo kwirinda covid zari zarakuweho, zishobora
kongera gusubizwaho.
Bimwe mu bimenyetso bya BA2 rero harimo Kugira Isereri,
hamwe n’umunaniro ukabije, hanyuma
hakiyongeraho ibimenyetso bisanzwe bya Omicron yo mu minsi yashize nka
gukorora, kugira akayi k’inkorora, kubabara mu mihogo, ndetse no kugira
amavunane mu buryo budasobanutse, rimwe na rimwe hakazamo ibicurane n’umuriro.
Komeza uhatubere kbsa
2022-03-20 12:52:05