COVID 19 Igiye kugaruka, Ubwoko bushya bwa BA2 bwatangiye guca Ibintu !

Mu kwezi kwa 04/2022 imibare y'abandura covid 19 mu Rwanda ishobora kongera kwiyongera na zimwe mu ngamba zo kwirinda covid 19 zari zatangiye gukurwaho zikaba zishobora kongera gusubizwaho. Sobanukirwa n'ubwoko bushya bwa Covid iri guca ibintu yitwa BA2.


Abantu benshi bamaze iminsi batekereza ko Icyorezo cya Covid 19 cyaba kigiye kurangira. Kubera uburyo imibare y’abandura yagiye igabanuka cyane ku isi hose ku buryo mu bihugu byinshi bari baratangiye kuvanaho ingamba  zisanzwe zo kwirinda Covid 19  cyangwa bakazigabanya ku buryo bugaragara. Igitangaje rero ni uko Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 03/2022, hatangiye kugaragara ubwoko bushya bwa Covid yongeye kwihinduranya ikaba irimo kwibasira abantu benshi mu buryo budasanzwe.

Ubu bwoko bushya bwa Covid 19 ngo bukomoka kuri variant yari imaze iminsi ica ibintu ku isi ya Omicron, ngo iyi ikaba ari nka Omicron y’ubundi bwoko abashakashatsi bahaye izina rya BA2. Cyangwa Omicron BA2 bitandukanye na Omicron BA1, ariyo Omicron yamenyekanye mu minsi ishize.

Nk’uko mu byibuka Omicron yakwirakwiriye mu minsi ishize yaje ari yo Covid 19 yandura kurusha izindi zose  zayibanjirije ariko ikaba yaragaragaje ubukana bukeya mu kwica no kurembya abayanduye, ku buryo yageze ku bantu benshi cyane kurusha mbere hose, ariko yica abantu bake bashoboka.

Iyi Covid nshyashya rero ya Omicron BA2 Ikaba ngo ishobora kuba ifite ubukana burenze ubwa Omicron yo mu minsi ishize, ku buryo ngo yo ishobora kuzibasira abantu benshi, kandi ikaba ishobora kuzica benshi kurushaho. Icyakora abashakashatsi mu bya Covid ntago babyumvikanaho kuko hari abavuga ko nubwo ishobora gukwirakwira cyane mu minsi iri imbere, ariko ngo kubera umubare munini w’abantu bamaze gukingirwa no kuba abenshi bafite ubudahangarwa batewe no kuba barigeze kurwara covid, bishobora kuzatuma Omicron BA2 Itagira ubukana nk’ubwo abantu bari kuyikekera.

Ubu bwoko bushya bwa Omicron BA2 ngo bwavumburiwe rimwe na Omicron isanzwe yari imaze iminsi ica ibintu yo ikaba ari ubwoko bwa Omicron BA1, nyamara BA2 yo yatinze gukwirakwira kubera impamvu abashakashatsi batavugaho rumwe. Mu kwezi kwa 02/2022 nibwo Omicron BA2 yatangiye kugaragara cyane mu bihugu bitandukanye, ku buryo mu ntangiriro z’uku kwezi yari imaze kugaragara mu bihugu bigera kuri 74, ariko muri iyi minsi nibwo imibare y’abandura iyi covid nshya yongeye kwiyongera cyane mu bihugu nk’u Bwongereza, Finlande, na Leta zunze ubumwe za Amerika, ku buryo bishoboka cyane ko mu kwezi kwa 04/2022  ubu bwoko bushya bwa Omicron BA2 buzaba bwageze no mu Rwanda , ndetse zimwe mu ngamba zo   kwirinda covid zari zarakuweho, zishobora kongera gusubizwaho.

Bimwe mu bimenyetso bya BA2 rero harimo Kugira Isereri, hamwe n’umunaniro ukabije,  hanyuma hakiyongeraho ibimenyetso bisanzwe bya Omicron yo mu minsi yashize nka gukorora, kugira akayi k’inkorora, kubabara mu mihogo, ndetse no kugira amavunane mu buryo budasobanutse, rimwe na rimwe hakazamo ibicurane n’umuriro.

Sangiza Abandi

Ibitekerezo (1)

  • Dj Snake

    Komeza uhatubere kbsa

    2022-03-20 12:52:05

Tanga Igitekerezo