Sobanukirwa INDWARA INDWARA YA AMIBE: Uko bayivura igakira burundu!

Amibe ni iki? Ese koko iravurwa igakira burundu? kuki bamwe bavuga ko itajya ikira? Ese amibe niyo itera akayi k'inkorora? Ese ishobora gutera umuntu gufurutwa? reka turebe ibisobanuro buri muntu akwiriye kumenya ku bijyanye na Amibe mu nshamake!

Amibe ni indwara iterwa n’agakoko kitwa Entamoeba Hystolytica. Aka gakoko ni agakoko gakunda ahantu hatari umwuka (anaerobic) kakibera mu mubiri w’ikindi kinyabuzima (parasite)
 
Aka gakoko gatera amibe kaba mu bwoko bw’utunyabuzima duto cyane tugizwe n’ingirabuzima fatizo imwe gusa, bakunze kwita PROTOZOA.  Muri iki cyiciro cy’ibinyabuzima niho harimo n’utundi dukoko twinshi biteye kimwe  Nka Trichomonas , Plasmodium (itera malaria)Giardia   n’ibindi...
 
 
Itsina ry’utunyabuzima twa AMIBE baryita ENTAMOEBA, Rikaba rigizwe n’amoko atandukanye y’udukoko twa amibe harimo
Entamoeba Hystolytica
Entamoeba Coli
Entamoeba dispar
Entamoeba Hermatani
Entamoeba butschilii
N’izindi…
 
Ubwoko bukunze kuboneka cyane ni Entamoeba dispar , ariko bwo bukaba budafite ubukana butera indwara ikomeye ku muntu, ahubwo ubundi bwoko bita ENTAMOEBA Hystolytica nibwo bukarishye ku bantu ku buryo aribwo butera 90% by’uburwayi bwa Amibe abantu bivuza.
 
AMIBE YANDURA ITE?
Muri make, Amibe yandurira mu mwanda!
Si ukuvuga ko umuntu wese urwaye amibe aba ari umunyamwanda, ariko kugirango amibe igere mu mubiri wawe iba yaraturutse mu buryo bumwe cyangwa ubundi ku mwanda w’umuntu uyirwaye.
 
Dore uko bigenda:
Udukoko twa amibe, twororoka binyuriye mu kwigabanyamo kabiri tukanyara ibyana. Aribyo bita trophozoites. Ibibyana bishobora gukura maze mu gihe runaka bikizingira mu Gikono aricyo bita Kyste (cyst). Ibyana bya amibe bishobora gusohoka mu mwanda igihe umuntu agiye kwituma ariko ntibishobora gukomeza kubaho hanze y’umubiri ,  bihita bipfa ako kanya. Naho Amibe ziri mu bikonom zo iyo zisohokanye n’umwanda zishobora kumara amezi runaka zitarapfa.
Ni ukuvuga ko kugirango umuntu yandure amibe, bisaba ko aba yatamiye ibikono bya amibe bitaboneshwa amaso, biba byaratakaye mu mazi, cyangwa ku bindi bikoresho byakozweho n’umuntu urwaye amibe utakarabye neza.

Imibereho ya Amibe mu byiciro byayo bitandukanye


 
Ushobora kunywa amazi meza, atetse kandi ugakaraba intoki neza! Ibyo ni intambwe y’ingenzi mu kwirinda amibe, ariko nanone, ibuka ko amazi wogesheje amasahani uriraho cyangwa ayo ukaraba intoki mbere yo kurya nayo ashobora kubamo udukoko runaka twa amibe.
Ibikoresho byo muri za resitora zihurirwamo n’abantu benshi , akenshi biba bishobora kwanduza amibe bitewe n’aho babyogereza, n’amazi bakoresha ashobora kuba yaguyemo udukoko twa amibe wenda twaturutse ku mukozi umwe cyangwa umukiriya umwe urwaye amibe!
 
UBURWAYI BWA AMIBE:
Hari abantu benshi baba barwaye amibe batabizi (Asymptomatic stage) icyo gihe ushobora kumupima ukayibona ariko we nta bimenyetso yibonaho!
Iyo umuntu atangiye kugaragaza ibimenyetso bya amibe
Agira
-Isesemi
-Kubura apeti
-Kubabara mu nda rimwe na rimwe
- No kwituma nabi, rimwe na rimwe ukituma amaraso
 
AMIBE YAKURENZE:
Rimwe na rimwe amibe zishobora kugira ubukana bwinshi ku buryo zigutera indwara ikomeye irenze amibe zisanzwe. Amibe zishobora gutobora amara, cyangwa zigatuma abora ku buryo bishobora kuba ngombwa ko bakubaga. Amibe nanone zishobora kujya hanze y’amara, zinyuze mu maraso aho zishobora kujya mu bwonko, mu bihaha cyanwa mu mwijima zigakoramo ikirundo cy’amashyira bita (amoeboma) ni ukuvuga ikibyimba kirimo amashyira gitewe na amibe.

Ikibyimba cyatewe na Amibe ku mwijima

 
Ubu nibwo burwayi bwa amibe bukomeye cyane ku buryo bushobora guhitana umuntu cyangwa kubuvura bigasaba ko umuntu abagwa.
 
ESE AMIBE ITERA INKORORA?
OYA!
Ntago amibe ubwayo itera inkorora. Icyakora rimwe na rimwe , kandi nabyo bidakunze kubaho rwose, amibe zishobora kujya mu bihaha zigakoramo ikibyimba (cy’amashyira) gishobora gutuma urwara indwara imeze nk’umusonga (pneumonia) iyi ndwara niyo ishobora gutuma urwara inkorora, ariko si ibintu bisanzwe ko umuntu urwaye amibe yo mu mara, agira akayi k’inkorora gahoraho gatewe na amibe!
 
ESE AMIBE ITERA GUFURUTA?
 
BIRASHOBOKA!
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu usanzwe agira ibibazo by’ama allergies ku ruhu , ashobora kurwara amibe, maze umubiri ukagira ubwivumbure kuri bya bikono bya amibe cyangwa ku byana bya amibe ubwabyo , maze ukaba ushobora gufuruta bitewe na amibe!
Byumvikane neza ariko , icyo gihe umuntu aba asanzwe afite uburwayi bw’ama allergies kandi ntago ari amibe yonyine ishobora gutuma afuruta
Rero gufuruta si ikimenyetso cya amibe ubwacyo n’ubwo nayo ishobora kubitera rimwe na rimwe.
 
UKO BAPIMA AMIBE:
Inzoka za amibe hamwe n’ibikono byayo bishobora kugaragara mu musarani muganga arebeye kuri microsopy. Ibi nta buhanga bwihariye bisaba ku buryo ivuriro iryo ari ryo ryose , yewe no kuri centre de sante bashobora kubona ko urwaye amibe.

amagi ya amibe kuri mikorosikopi

 
Hari nanone ibizamini bishobora gupima amibe mu maraso n’ubwo, bidakunze kuboneka henshi ndetse mu rwanda biragoye kubona ivuriro risanzwe rifata ibyo bipim, keretse gusa mu ma laboratoire yabigenewe ari hamwe na hamwe muri Kigali.
 
IMITI IVURA AMIBE:
Abaganga benshi bavura amibe bakoresheje imiti yo mu bwoko bwa IMIDAZOLE harimo iyitwa
Flagyl (metronidazole), 
flagenyl, unigentyl(secnidazole) 
cyangwa Tinidazole. 
Iyi ni imiti myiza ivura amibe igihe itarihisha mu bikono byayo.
 
Icyakoze ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko Iyo amibe yamaze kwihisha mu bikono byayo, ni ukuvuga Kyste za amibe cyangwa Cysts, uburyo bwiza bwo kuyivura ni ugukoresha , umwe muri iriya miti y’ama imidazole ,ukongeraho undi muti woza mu mara cyangwa se (Intra luminal agent)
Imwe muri iyo miti ikunze gukoreshwa ni nko:
1. Idoquinal (urugero: Intetrix)
2. Paromomycine (Urugero: Gabbroral)
3. Diloxanide (Urugero: Entamizole)
 
 
Niba ushaka kwivuza ngo tukwandikire imiti myiza yagufasha
Twandikire unyuze kuri iyi kink:
 
KWIVUZA AMIBE KANDA HANO

Sangiza Abandi

Ibitekerezo (8)

  • Innocent

    Wowe Ufite ikibazo cy'amibe cg izindindwara bitandukanye Yatugana tukamuvura Ndetse tukamugira inama zuburyo yakwirinda Kubindibisobanuro wahamagara cg ukatwandikira 0786163212 0726259792

    2024-07-02 07:57:12
  • Mandera Rukundo

    Amibe imereye nabi ndumva iseseme inyishe Munda hararya nka nadiara nkumva mfite imbaraga nkeya

    2024-06-06 02:20:21
  • NIYONSHUTI PRINCE

    Ndashaka kwivuza amibe

    2024-05-14 11:20:43
  • Samuel

    Muraho neza jyewe nari nararwaye amibe yaranzengereje narakoresheje ubujyo bwose byaranze gx baje kundangira umuganga ukorera Kigali yampaye imiti ndakira neza ubu ndashima imana gusa ariko iyo miti irahenda pe ariko nubwo yampenze yarankijihe ntakibazo nbr yuwo muganga ni 0790 152 976 umushaka nawe wamuvugisha akagufasha kuko bagira imiti myiza kd cyane

    2024-03-29 03:06:16
  • Dr mushimiyimana Eugene

    Muraho neza amakuru meza nuko amine tuyivura igakira Burundu muduhamagare tubafashe Kur 0790217851/0736419654

    2024-03-14 06:35:28
  • Gad TUYIZERE

    +250780249742/0738532065 tugufashe ukire Amibe burundu ??

    2024-03-06 06:40:16
  • Gad Tuyizere

    Amibe nindwara ivurwa igakira, Tugane tugufashe ?

    2024-03-06 06:38:37
  • Byukusenge Jean Berchmas

    #SOBANUKIRWA_ububi_bw_indwara_y_Amibe, #mbes_wari_uzi_ko ishobora no kugera ku #bwonko mugihe itavuwe neza? By Muganga Hari igihe usanga abantu bakunze gutaka ko barwa mu nda akenshi ugasa bacyeka ko yaba ari inzo zisanzwe cya uburozi, bityo bagahitamo kujya kwivuza mu buryo butandukanye haba mu kwivura bakoresheje imiti gakondo cgse kugana amavuriro atandukanye basha umuti wamara burundu ububabare bafite. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo Amibe itavuwe neza ishobora gukwira umubiri wose kugeza no mu bice by’ubwonko . #Wakwibaza uti ese #Amibe niki ? Yandura ite ? #Wayirinda_ute ? Amibe n’ indwara itera ububabare no kuribwa mu mara bitewe n’udukoko dutera indwara two mu bwoko bwa protozoa histolytica d’entamoeba. Umuntu yandura Amibe iyo anyoye amazi cyangwa ibiryo byandujwe n’utu dukoko. Amibe zitembera mu rwungano ngogozi maze zigafata icumbi mu mu rura rw’amata aho zicukura zishakisha ubwihisho. #Amibe zishobora no gukwirakwira mu bice by’umubiri nk’ #Umwijima, #ibihaha, #ubwonko ndetse n’ahandi mu mubiri igihe uzirwaye ativuje hakiri kare. #Amibe zigabanijemo amoko menshi , ariko izikomeye cyane kandi zangiza umubiri n’ izitwa #histolytica_d_Entamoeba zigabanijemo ibice bibiri . Zikunze kuba mu bice by’isi bishyuha cyane cyane muri Afurika aho zinagira amahirwe yo kororoka kubera umwanda. Hari Amibe zibera mu mara umuntu ashobora kubana nazo igihe atazi ko azirwaye , ariko iyo zimaze kumuzahaza mu mara [ Amara ] nibwo atangira gucibwamo , akituma amaraso ndetse akanaribwa mu nda bikabije cyane. Ubwoko bwa kabiri ni ubwa Amibe zirenga amara zikajya mu bindi bice by’umubiri nk’ #umwijima, #ibihaha, #ubwonko ndetse n’uruhu.Kugira ngo zigere kuri iyo ntera bitwara igihe kirekire kandi bigaterwa n’uko uzirwaye atazivuje. Indwara zituruka ku #mwanda_zirimo_inzoka zo mu nda ziterwa n’udukoko twitwa #protozoa twibasira amara tuyanyunyuzamo ibitunga umubiri. Iyo Amibe zakurenze kandi zifata ibindi bice birimo umwijima bigatuma agasabo k’indurwe kadakora , maze indurwe yarekuraga mu gusukura amaraso ntizibe zikigiye. Iyo Amibe zibasiye ibihaha ubibwirwa n’uko ukorora igikororwa gisa n’umuhondo kandi kirimo amaraso ndetse ukanagira ububabare bukabije mu gituza n’umuriro mwinshi rugeretse. Kubo Amibe zafashe impyiko, usanga barwara indwara zifata imyanya icamo inkari ndetse kandi bakanagira igisebe ku mpyiko. #Bimwe_mu_bitera_Amibe :* • Umwanda ukwirakwiza turiya dukoko dutera Amibe. Utwo dukoko tuboneka mu mazi yanduye ndetse n’ibiryo byandujwe natwo. Kurya ibiryo byandujwe n’amasazi ndetse n’imibu. • Kwicara ku ntebe umuntu wanduye utu dukoko twitwa histolytica d’entamoeba yicayeho nabyo biri mu bikwirakwiza Amibe. • Kurya imboga n’imbuto byarongeshejwe amazi adatetse cg adasukujwe siro bikwirakwiza Amibe ku rwego rwo hejuru. • Ku bakunzi b’inyama cyane cyane iz’ingurube nabo ni ukuzirya bari menge , kuko iyo zatetswe nabi ari isoko yo kwandura za Amibe. #Tukiri_ku_mbonekarimwe kandi abakunda #zingaro nabo ni ukuzitondera cyane cyane iz’ihene, inka n’izindi nyamaswa kuko iyo zitetswe cg zokejwe zitaronzwe neza n’amazi atetse biba byoroshye cyane kugira ngo umuntu afatwe n’izi nzoka zo mu nda. #Amibe kandi abantu barayanduzany arinayo mpamvu abantu bagomba kwitwararika ku isuku y’intoki zabo mbere yo kurya, guterura umwana, kumwonsa ndetse n’ibindi bikorwa. Hakwiye kwigwa ku buryo gukorana mu ntoki byagabanuka , n’ubwo gusuhuzanya ari igikorwa cyiza cy’umuco nyarwanda. • Isuku nke yaba ay’aho abantu batuye ndetse n’ibikorwa remezo runaka ni nyirabayazana w’ikwirakwizwa rya Amibe , ari nayo mpamvu bigora ko Amibe cg n’izindi ndwara ziterwa n'isuku nke zirandurwa. Mu zindi mpamvu zitera ikwirakwizwa ry’Amibe n’imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno igihe ababikora bahise bikora ku munwa biba byoroshye guhita baha urwaho izo mikorobe kumanukira mu nda zabo. #Bimwe_mu_byakubwira_ko_urwaye_Amibe :* • Diyare idakanganye • Guhora uribwa mu gice cy’inda bijyana no gucika intege • Kumva udashaka kugira icyo urya ndetse ukumva ufite Isesemi. #Ibindi_bimenyetso_bikaze :* • Gucibwamo wituma imyanda yeruraka isa n’umweru kandi irenduka ndetse ivanze n’amaraso. • Kubura ipfa ryo kurya burundu ndetse no gutakaza ibiro mu buryo bukabije • Kugira umuriro, kuruka cyane , ndetse ukagira n’uruhu rwijimye n’isura yihinnye nk’iy’umuntu ugeze mu zabukuru. Benshi bibaza niba koko Amibe zivurwa zigakira cyangwa se niba imiti itangwa kwa muganga ari iyo kuyoroshya gusa nyuma ikagaruka nk’uko bikunze kuvugwa n’abantu benshi hanze aha. Nibyiza ko twita k’ubuzima bwacu rero , twirinda kugira umwanda ndetse n’ibindi byinshi twabonye haruguru . Uwibonyeho bimwe mu bimenyetso twabonye nawe akihutira kujya kwa muganga kandi agakurikiza amabwiriza ahabwa n’abaganga. Ahangaha rero tukaba twagukusanyirije #ubwoko_butatu bw' #inyunganiram

    2023-12-15 06:39:29

Tanga Igitekerezo