KUBURA UBUSHAKE NO KURANGIZA VUBA KU BAGABO: Uko bivurwa kwa Muganga
N’ubwo tuvuze kubura ubushake, ibibazo abagabo bagira mu gukora imibonano mpuzabitsina Biri amoko menshi kandi byose bivurwa mu buryo butandukanye. Muri iyi nyandiko turagerageza gusobanura buri bwoko bw’ikibazo n’imiti ibasha kubobeka kuri cyo duhereye ku bikunze kuboneka cyane!
Kunanirwa gutera akabariro uko bikwiye ni kimwe
mu bibazo abagabo benshi bahura nabyo n’ubwo hari bamwe na bamwe batabyivuza!
Imibare igaragaza ko ugereranyije byibura 1/2 cy'abagabo bose bo ku isi baba
barigeze by'ibura kugira igihe bananirwa gukora imibonano
cyangwa bakagira utubazo runaka mu gutera akabariro. Ibi bibazo kandi bigenda byiyongera uko
umuntu agenda akura ku buryo ku myaka 70 abarenga 90% by’abagabo baba
batakibasha gutera akabariro uko bikwiye.
Ibibazo abagabo bahura nabyo mu gutera
akabariro bikubiye mu itsina ry’indwara mu cyongereza bita SEXUAL
Dyspfunction tugenekereje twabyita IBIBAZO
mu Gutera akabariro.
Ibi bibazo ariko nabyo bikagabanywa mu matsina
3 y’ingenzi aribyo.
1. Ibibazo bijyanye no kurangiza
(Ejaculation problems)
2. Kunanirwa gushyukwa (Erectyle
dysfunction)
3. Kubura Ubushake (Decreased sexual
Desire)
KURANGIZA VUBA NO KUNANIRWA KURANGIZA
Hari abantu benshi bitiranya ubu burwayi ,
hamwe n’ubundi burwayi bwo kubura ubushake cyangwa kunanirwa gushyukwa, nyamara
ni uburwayi butandukanye kandi buvurwa
mu buryo butandukanye.
Kurangiza vuba (Premature Ejaculation): ni igihe umugabo agira ubushake
kandi agashyukwa bihagije ariko yatangira igikorwa, ubushagarira bukabije
bugatuma ahita arangiza ako kanya aribwo yari agitangira igikorwa. Hari
ushobora kurangiza ataranatangira kubikora, cyangwa akiyinjizamo cyangwa se
agakora igikorwa akanya gato gusa agahita arangiza.
Hari imiti myinshi kwa muganga ishobora
gukoreshwa mu kuvura ubu burwayi, kandi abagiye bayikoresha benshi bagiye
baduha amakuru meza y’uburyo yabagiriye akamaro. Iyi kandi ni imiti yagiye
ikorerwa ubushakashatsi bwemewe n’abahanga mu buvuzi bugezweho.
Imyinshi muri iyi miti ni imiti isanzwe
ikoreshwa mu kuvura izindi ndwara ariko yagiye inakora cyane ku bafite iki
kibazo:
Hari nka Clomipramine (Anafranil) , fluoxetine (Prozac) na Tramadol muganga azaguhitiramo umuti uhuje
n’ikibazo cyawe hamwe na dose nziza yagufasha!
Gutinda kurangiza cyangwa kutarangiza: Ni igihe umugabo akora imibonano
akaryoherwa bisanzwe, ariko akananirwa kurangiza rwose kugeza ubwo uwo bakorana
imibonano ananiwe , cyangwe we ubwe akananirwa maze agasoza igikorwa atarangije
kandi yari afite ubushake, yanashyutswe bihagije.
Gutinda kurangiza ariko nabyo biba mu byiciro
kuko hari ukutarangiza ubwabyo ariko hari no kudasohora. Hakaba noneho
n’umugabo urangiza ariko ntabone amasohoro ibi bishobora guterwa n’uko
amasohoro adasohoka hanze ahubwo akajya mu ruhago rw’inkari. Ibi nabyo ubwabyo
ni uburwayi kandi hari imiti ishobora kubivura kwa muganga.
Imwe mu miti ikoreshwa muri ibi bibazo byo
gutinda kurangiza cyangwa kunanirwa kurangiza harimo nka:
Cyproheptadine (Periactin)
Midodrine
Amantadine
Buspirone
Nanone muganga azaguhitiramo umuti uhuje
n’ikibazo cyawe hamwe n’ingano ikwiranye nacyo!
KUNANIRWA GUSHYUKWA:
Kunanirwa gushyukwa cyangwa kudashyukwa neza ni
kimwe mu bibazo abagabo bakunda guhura nacyo mu mibonano mpuzabitsina. Ibi
bishobora kuba ari ibintu wavukanye, ku buryo igitsina cyawe kitajya gihaguruka
na gake, cyangwa se bikaba ari ibintu bije vuba , wenda bitewe na stress,
uburwayi bwo mu myanya y’ibanga, imisemburo mike mu mubiri cyangwa izindi mpamvu
zitandukanye. Umugabo ufite ikibazo ashobora gushyukwa akanya gato igahita
igwa, wenda se ataranatangira igikorwa cyangwa se akigezemo hagati ariko nyine
Atari ukubera ko arangije.
Kugirango umuntu ashyukwe bisaba ko igitsina
cye cyipakiramo amaraso maze kikabyimba. Hari imiyoboro y’amaraso yifungura
maze ikohereza amaraso menshi mu gitsina kandi ikayafungiranamo kugeza igihe
urangirije gutera akabariro.
Hari imiti yo kwamuganga rero ishobora gufasha
abagabo kugirango igitsina gifate umurengo urugero:
Sildenafil (Viagara)
Tadalafil (Cialis)
Vardenafil (Levitra)
N’ubwo iyi miti abenshi bayitinya muganga
azaguhitiramo umuti wakoresha igihe biri ngombwa n’igihe wamara uwufata
kugirango ukuvure ariko utaguteye ibindi bibazo
KUBURA UBUSHAKE:
Kubura ubushake byo noneho bitandukanye no
kurangiza vuba cyangwa kunanirwa gushyukwa.
Ni ukumva nta bushake bwo gukora imibonano
ufite, ukumva na gitekerezo wifitemo kandi rimwe na rimwe hagira
n’ugushotora ntugire ikintu wumva mu
mubiri wawe kigusunikira ku gikorwa.
Kubura ubushake ariko bishobora kuza ubwabyo
byizanye byonyine ariko nanone rimwe na rimwe bishobora guterwa na bumwe muri
buriya burwayi twavuze haruguru kuko iyo umuntu ananiwe gutera akabariro uko
bikwiye, wenda bitewe no kurangiza vuba cyangwa kudashyukwa, agira ipfunwe
ritewe no kwisuzugura maze amaherezo bikarangira atagitekereza imibonano rwose.
Hari imiti rero kwa muganga bakunda gutanga ku
bantu bafite ikibazo cyo kubura ubushake bwo gukora imibonano harimo nka
Man Active
Kopi Vitamin
Zeman
Ginsomin
N’iyindi
Vugana na muganga ubanze umusobanurire neza
ikibazo cyawe kugirango yumve neza umuti ugendanye neza n’ikibazo cyawe , maze
agufashe kukivura!
Imwe mu miti ikoreshwa mu kuvura ibibazo mu gutera akabariro!
Kutagira ubushake bwogukora imibonano mpuzabitsina nokurangiza vuba mundimi z,amahanga bita (frigidity) nikibazo gikomeye kuko benshi babaho mubuzima bushaririye kandi bigatera ipfunwe bikanasenya ingo nyinshi ikibazo sigihe umaranye ikikibazo nawe twagufasha ugatandukana nacyo duhamagare cg utwandikire kuri whatsap /0790677705/0724313368
2024-10-08 04:00:27Muraho ese umuntu agukeneye ngo umukurikirane kubijyanye nizi ndwara zibuza abagabo gutera akabariro yakubona gute
2024-09-06 12:17:00Sinshatse kwivuga niba bishoboka muganga mwampa numero yanyu nkazabavugisha inbox merci beaucoup turabakunda.
2024-05-28 16:04:35Muraho neza najye pfite ikibazo neza nti cya Isaie mwapfasha ikix
2024-04-13 01:59:47Ngira ubushake bwinshi mumubiri kuburyo niyombonye ifoto yumukombwa wambaye ubusa mpita nshyukwa ikibazo ngira mporana umushyukwe ark iyongiye kurongora nkayinjizamo iyontangiye gusunika mpita ndangiza.mwamfasha iki
2024-04-07 14:05:13MURAHO MWESE! NIBYO KOKO UBUSHAKE BUBAYE IKIBAZO GIKOMEYE KURI BOSE MURI IYI MINSI. NATWE TWAHUYE NIKI KIBAZO IKIBABAJE NUKO ARIBWO TWARI TUKIMARA GUKORA MARIAGE, UMVA BYARATUGOYE DUKEKA KO BATUROGEYE MU BUKWE TUKAGIRA ISONI ZO KUGIRA UWO TWABAZA GUSA KUBERA IMANA SINZI UKUNTU NAGANIRIYE NINSHUTI DUKORANA ANDANGIRA UMUNTU!!! NAHISE MUVUGISHA NDAMUSOBANURIRA YARADUFASHIJE! UBYUMVE TWARATUNGUWE UBU NTA KIBAZO YEWE NA MADAMU YARASAMYE. IMANA IMUHE UMUGISHA NUMBER YE NI 0735563003
2024-03-20 10:20:00Mwiriwe neza?mfite ikibazo cyo kudashyukwa neza rimwe na rimwe,gukora kamwe,guciwigitsina,kudka intege kafata umurego,biturutse kukwikinisha ariko byo narabiretse maze imyaka 11 mbiretse,mufashe mumpe imiti kuko narivuje mukinyarwanda biranga neza neza,murakoze
2024-02-21 08:04:39mwaramutse mfite ikibazo cyokuba ndangiza vuba ubushacye bucye kudashyukwa uko bikwiye kugira amasohora afite inege nyeya ngira ikibazo ko ngiye kurangiza koko bikaba hambera nabanje kugira ikibazo cyokwinisha ariko hashize imyaka igera muri 5 narabiretse kuva aho nshakiye narabiretse ndifuzako mwamfasha mukamvura nagiye mubakinyarwanda biranga mumfashe murakoze
2023-11-01 20:44:13Uyu bita fluoxetine ugura angahe?? ESE ubusanzwe ufatwa gute? Ikindi ufatwa ryari? Murakoze!!!
2022-11-10 12:45:09Mwaramutse Nifuzaga guhura namwe Mwandangira aho mukorera
2022-10-19 03:05:38Kwiviza
2022-08-25 19:16:26