KUBURA UBUSHAKE NO KURANGIZA VUBA KU BAGABO: Uko bivurwa kwa Muganga

N’ubwo tuvuze kubura ubushake, ibibazo abagabo bagira mu gukora imibonano mpuzabitsina Biri amoko menshi kandi byose bivurwa mu buryo butandukanye. Muri iyi nyandiko turagerageza gusobanura buri bwoko bw’ikibazo n’imiti ibasha kubobeka kuri cyo duhereye ku bikunze kuboneka cyane!

Kunanirwa gutera akabariro uko bikwiye ni kimwe mu bibazo abagabo benshi bahura nabyo n’ubwo hari bamwe na bamwe batabyivuza! Imibare igaragaza ko ugereranyije byibura 1/2 cy'abagabo bose bo ku isi baba barigeze by'ibura kugira igihe bananirwa gukora imibonano cyangwa bakagira utubazo runaka mu gutera akabariro.  Ibi bibazo kandi bigenda byiyongera uko umuntu agenda akura ku buryo ku myaka 70 abarenga 90% by’abagabo baba batakibasha gutera akabariro uko bikwiye.


 
Ibibazo abagabo bahura nabyo mu gutera akabariro bikubiye mu itsina ry’indwara mu cyongereza bita SEXUAL Dyspfunction tugenekereje twabyita  IBIBAZO mu Gutera akabariro.
Ibi bibazo ariko nabyo bikagabanywa mu matsina 3 y’ingenzi aribyo.
 
1.       Ibibazo bijyanye no kurangiza (Ejaculation problems)
2.       Kunanirwa gushyukwa (Erectyle dysfunction)
3.       Kubura Ubushake (Decreased sexual Desire)
 
 
KURANGIZA VUBA NO KUNANIRWA KURANGIZA
 
Hari abantu benshi bitiranya ubu burwayi , hamwe n’ubundi burwayi bwo kubura ubushake cyangwa kunanirwa gushyukwa, nyamara ni uburwayi butandukanye kandi  buvurwa mu buryo butandukanye.
 
Kurangiza vuba (Premature Ejaculation): ni igihe umugabo agira ubushake kandi agashyukwa bihagije ariko yatangira igikorwa, ubushagarira bukabije bugatuma ahita arangiza ako kanya aribwo yari agitangira igikorwa. Hari ushobora kurangiza ataranatangira kubikora, cyangwa akiyinjizamo cyangwa se agakora igikorwa akanya gato gusa agahita arangiza.
 
Hari imiti myinshi kwa muganga ishobora gukoreshwa mu kuvura ubu burwayi, kandi abagiye bayikoresha benshi bagiye baduha amakuru meza y’uburyo yabagiriye akamaro. Iyi kandi ni imiti yagiye ikorerwa ubushakashatsi bwemewe n’abahanga mu buvuzi bugezweho.
 
Imyinshi muri iyi miti ni imiti isanzwe ikoreshwa mu kuvura izindi ndwara ariko yagiye inakora cyane ku bafite iki kibazo:
Hari nka Clomipramine (Anafranil)  , fluoxetine (Prozac) na Tramadol  muganga azaguhitiramo umuti uhuje n’ikibazo cyawe hamwe na dose nziza yagufasha!
 
Gutinda kurangiza cyangwa kutarangiza: Ni igihe umugabo akora imibonano akaryoherwa bisanzwe, ariko akananirwa kurangiza rwose kugeza ubwo uwo bakorana imibonano ananiwe , cyangwe we ubwe akananirwa maze agasoza igikorwa atarangije kandi yari afite ubushake, yanashyutswe bihagije.
Gutinda kurangiza ariko nabyo biba mu byiciro kuko hari ukutarangiza ubwabyo ariko hari no kudasohora. Hakaba noneho n’umugabo urangiza ariko ntabone amasohoro ibi bishobora guterwa n’uko amasohoro adasohoka hanze ahubwo akajya mu ruhago rw’inkari. Ibi nabyo ubwabyo ni uburwayi kandi hari imiti ishobora kubivura kwa muganga.
Imwe mu miti ikoreshwa muri ibi bibazo byo gutinda kurangiza cyangwa kunanirwa kurangiza harimo nka: 
Cyproheptadine (Periactin)
Midodrine
Amantadine
Buspirone
Nanone muganga azaguhitiramo umuti uhuje n’ikibazo cyawe hamwe n’ingano ikwiranye nacyo!
 
 
KUNANIRWA GUSHYUKWA:
 
Kunanirwa gushyukwa cyangwa kudashyukwa neza ni kimwe mu bibazo abagabo bakunda guhura nacyo mu mibonano mpuzabitsina. Ibi bishobora kuba ari ibintu wavukanye, ku buryo igitsina cyawe kitajya gihaguruka na gake, cyangwa se bikaba ari ibintu bije vuba , wenda bitewe na stress, uburwayi bwo mu myanya y’ibanga, imisemburo mike mu mubiri cyangwa izindi mpamvu zitandukanye. Umugabo ufite ikibazo ashobora gushyukwa akanya gato igahita igwa, wenda se ataranatangira igikorwa cyangwa se akigezemo hagati ariko nyine Atari ukubera ko arangije.
 
 
Kugirango umuntu ashyukwe bisaba ko igitsina cye cyipakiramo amaraso maze kikabyimba. Hari imiyoboro y’amaraso yifungura maze ikohereza amaraso menshi mu gitsina kandi ikayafungiranamo kugeza igihe urangirije gutera akabariro.
 
Hari imiti yo kwamuganga rero ishobora gufasha abagabo kugirango igitsina gifate umurengo urugero:
Sildenafil (Viagara)
Tadalafil (Cialis)
Vardenafil (Levitra)
N’ubwo iyi miti abenshi bayitinya muganga azaguhitiramo umuti wakoresha igihe biri ngombwa n’igihe wamara uwufata kugirango ukuvure ariko utaguteye ibindi bibazo
 
KUBURA UBUSHAKE:
 
Kubura ubushake byo noneho bitandukanye no kurangiza vuba cyangwa kunanirwa gushyukwa.
Ni ukumva nta bushake bwo gukora imibonano ufite, ukumva na gitekerezo wifitemo kandi rimwe na rimwe hagira n’ugushotora  ntugire ikintu wumva mu mubiri wawe kigusunikira ku gikorwa.
 
Kubura ubushake ariko bishobora kuza ubwabyo byizanye byonyine ariko nanone rimwe na rimwe bishobora guterwa na bumwe muri buriya burwayi twavuze haruguru kuko iyo umuntu ananiwe gutera akabariro uko bikwiye, wenda bitewe no kurangiza vuba cyangwa kudashyukwa, agira ipfunwe ritewe no kwisuzugura maze amaherezo bikarangira atagitekereza imibonano rwose.
 
Hari imiti rero kwa muganga bakunda gutanga ku bantu bafite ikibazo cyo kubura ubushake bwo gukora imibonano harimo nka
 
Man Active
Kopi Vitamin
Zeman
Ginsomin
N’iyindi
 
Vugana na muganga ubanze umusobanurire neza ikibazo cyawe kugirango yumve neza umuti ugendanye neza n’ikibazo cyawe , maze agufashe kukivura!

Imwe mu miti ikoreshwa mu kuvura ibibazo mu gutera akabariro!

Sangiza Abandi

Ibitekerezo (9)

  • Xxxxxxxx

    Sinshatse kwivuga niba bishoboka muganga mwampa numero yanyu nkazabavugisha inbox merci beaucoup turabakunda.

    2024-05-28 16:04:35
  • NSHIMIYIMANA elysee

    Muraho neza najye pfite ikibazo neza nti cya Isaie mwapfasha ikix

    2024-04-13 01:59:47
  • Isaie

    Ngira ubushake bwinshi mumubiri kuburyo niyombonye ifoto yumukombwa wambaye ubusa mpita nshyukwa ikibazo ngira mporana umushyukwe ark iyongiye kurongora nkayinjizamo iyontangiye gusunika mpita ndangiza.mwamfasha iki

    2024-04-07 14:05:13
  • Hakizimana valens

    MURAHO MWESE! NIBYO KOKO UBUSHAKE BUBAYE IKIBAZO GIKOMEYE KURI BOSE MURI IYI MINSI. NATWE TWAHUYE NIKI KIBAZO IKIBABAJE NUKO ARIBWO TWARI TUKIMARA GUKORA MARIAGE, UMVA BYARATUGOYE DUKEKA KO BATUROGEYE MU BUKWE TUKAGIRA ISONI ZO KUGIRA UWO TWABAZA GUSA KUBERA IMANA SINZI UKUNTU NAGANIRIYE NINSHUTI DUKORANA ANDANGIRA UMUNTU!!! NAHISE MUVUGISHA NDAMUSOBANURIRA YARADUFASHIJE! UBYUMVE TWARATUNGUWE UBU NTA KIBAZO YEWE NA MADAMU YARASAMYE. IMANA IMUHE UMUGISHA NUMBER YE NI 0735563003

    2024-03-20 10:20:00
  • NIYOMUGABO ISSA

    Mwiriwe neza?mfite ikibazo cyo kudashyukwa neza rimwe na rimwe,gukora kamwe,guciwigitsina,kudka intege kafata umurego,biturutse kukwikinisha ariko byo narabiretse maze imyaka 11 mbiretse,mufashe mumpe imiti kuko narivuje mukinyarwanda biranga neza neza,murakoze

    2024-02-21 08:04:39
  • imfurayase Davis

    mwaramutse mfite ikibazo cyokuba ndangiza vuba ubushacye bucye kudashyukwa uko bikwiye kugira amasohora afite inege nyeya ngira ikibazo ko ngiye kurangiza koko bikaba hambera nabanje kugira ikibazo cyokwinisha ariko hashize imyaka igera muri 5 narabiretse kuva aho nshakiye narabiretse ndifuzako mwamfasha mukamvura nagiye mubakinyarwanda biranga mumfashe murakoze

    2023-11-01 20:44:13
  • Ali niyonkuru

    Uyu bita fluoxetine ugura angahe?? ESE ubusanzwe ufatwa gute? Ikindi ufatwa ryari? Murakoze!!!

    2022-11-10 12:45:09
  • Winston

    Mwaramutse Nifuzaga guhura namwe Mwandangira aho mukorera

    2022-10-19 03:05:38
  • David Tete

    Kwiviza

    2022-08-25 19:16:26

Tanga Igitekerezo