SOBANUKIRWA INDWARA YA DIYABETE BAMWE BITA GISUKARI
DIABETE Ni imwe mu ndwara zitandura zibasira abantu benshi cyane ku isi. Ku isi hose hari abarwayi ba diabete barenga Miliyoni 442. kandi Igitangaje ni uko abenshi muri bo bari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Buri mwaka abantu bagera kuri miliyoni imwe n’igice bahitanwa na Diabete cyangwa ingaruka zayo. Ni ngombwa rero ko dusobanukirwa n’iyi ndwara yibasira abantu benshi
DIABETE NI Iki?
Diabete ni itsinda ry’indwara zose zituma
umubiri utakaza ubushobozi bwo kumenya gucunga neza isukari yo mu mubiri!
Diabete rero si indwara imwe ahubwo ni
indwara zitandukanye zihurira kuri icyo kintu!
Hari Amoko angahe ya Diabete?
Diabete ziri amoko menshi, amoko azwi cyane
kandi akunda kuboneka ni 3
Diabete yo mu bwoko bwa 2 (Diabete Mellitus Type 2)
Hari umusemburo uba mu mubiri witwa
INSULINE ushinzwe kuringaniza isukari mu mubiri. Uyu musemburo ukorerwa mu
mpindura (pancreas) ukajya mu maraso. Iyo uyu musemburo ari muke mu mubiri
urwara diabete, cyangwa nanone iyo ari mwinshi cyane ariko udakora, ni ukuvuga
umubiri utabasha kuwakira ngo uringanize isukari mu maraso, nabyo byitwa
Diyabete , iyi niyo diyabete yo mu bwoko bwa 2. Impamvu ariyo duhereyeho ni uko
ariyo abantu benshi barwaye. Hafi 95% by’abarwaye diabete baba barwaye iyo mu
bwoko bwa 2.
Diabete yo mu bwoko bwa mbere 1 (
Diabete Mellitus type 1): Iyi yo iterwa
n’abasirikare b’umubiri wawe ubwawo bibeshya maze bagasenya udusabo two mu
mpindura dukora wa musemburo wa insuline uringaniza isukari mu mubiri. Ubu
bwoko bwa Diabete nibwo bukunze kwibasira Abana n’abakuru bataragera mu myaka
yo hejuru. Nubona umuntu urwaye Diyabete afite imyaka 20. amahirwe menshi ni
uko izaba ari iyo mu bwoko bwa mbere. Iyi kandi ni nayo ikunda kuvurwa
n’inshinge gusa, ugasanga indi miti yose itayihangara. (Insulin-dependent)
Diabete Itarigaragaza (Prediabetes): Ni igihe umubiri wawe uba utangiye kunanirwa kuringaniza isukari
ariko bitaragera ku kigero cyakwitwa indwara. Iyo wipimishije basanga ufite
isukari nyinshi ariko bidakabije, rimwe na rimwe bakayibona ubundi bakayibura.
Diabete y’abagore batwite (Gestational
Diabetes): Ni Igihe umugore wari usanzwe nta kibazo
cy’isukari nyinshi agira, atangiye kugira ibipimo by’isukari biri hejuru ariko
bikamubaho ari uko atwite. Babyita
Diabete y’abagore batwite kuko akenshi iyo umaze kubyara yijyana. Ariko
nanone iyo waraye diyabete y’abagore
batwite , uba ufite ibyago byinshi byo kuzarwara Diabete isanzwe yo mu bwoko
bwa 2 mu gihe kiri imbere
Diabete y’amazi (Diabete Insipid): Ni ubwoko bwa Diabete budakunze kubaho, ubu bwo ntubuterwa n’uko
umubiri ubwawo wananiwe kuringaniza isukari, ahubwo buterwa n’impyiko ziba
zisohora amazi menshi cyane mu mubiri
Andi moko ya Diabeye: Hari andi moko menshi
ya Diabete nk’iterwa n’imiti runaka, cyangwa n’ubundi burwayi runaka bunaniza
umubiri.
ESE DIABETE ITERWA NO KUNYWA ISUKARI
NYINSHI??
Oya Rwose:
Diabete ntiterwa n’isukari nyinshi ahubwo iterwa n’uko umubiri wananiwe gucunga
isukari iri mu mubiri. Icyo gihe isukari yaba nyinshi yaba nke, umubiri
unanirwa kuyishyira kuri gahunda. Iyo umuntu muzima anyweye isukari nyinshi
umusemburo wa insuline n’indi misemburo yo mu mubiri , ikora ku buryo isukari
y’umurengera ibikwa hanyuma mu maraso hagasigara isukari iringaniye gusa.
ISUKARI NYINSHI IBA INGANA GUTE?
Nta kigero cy’isukari umuntu atagomba
kurenza mu byo kurya cyangwa ibyo kunywa. Icyakora kunywa isukari nyinshi buri
gihe bishobora kongera ibyago byo kurwara umubyibuho ukabije hamwe n’indwara
z’umutima. Kandi ibi ubwabyo nabyo byongera amahirwe yo kurwara Diabete.
Ubusanzwe ibipimo by’isukari mu maraso
ntibigomba kurenga 126 mg /dl Iyo ubifashe mu gitondo umuntu
amaze byibura amasaha arenga 8 nta kintu na kimwe cyo kurya ariye.
Cyangwa 200mg/dl iyo ubifashe umaze
kurya cyangwa hashize amasaha make uriye cyangwa unyoye ibyo ari byo byose.
Diabete
ITERWA N’IKI?
Igitera diabete ntikizwi neza, ariko hari
ibintu bigaragaza ko umuntu afite ibyago byinshi byo kuzarwara Diabete
Urugero:
l Kuba hari mwene wanyu wo mu muryango wabugufi wayirwaye!
l Kuba uri umwirabura
l Kugira ibiro byinshi
l Kugira ibinure byinshi mu mubiri (cholesterol )
l Kuba urengeje imyaka 45
l Kuba udakunda gukora siporo
l Kunywa itabi
l N’ibindi….
NI IKI CYAKUBWIRA KO UYIRWAYE?
Bimwe mu bimenyetso mpuruza byatuma ujya
kwisuzumisha Diyabete ni ibi bikurikira
l Kugira umwuma cyane ( inyota idashira)
l kwihagarika inshuro nyinshi
l guhora unaniwe, wumva uhondobera kandi nta mpamvu
l kureba ibikezikezi
l kugira udusebe tugatinda gukira nk’uko bisanzwe.
DIYABETE IVURWA ITE?
Hari imiti myinshi ishobora kuvura
Diyabete. Muganga wawe azaguhitiramo umuti nyawo
Bitewe n’aho uburwayi bwawe bugeze n’ubwoko
bwa Diyabete urwaye.
1. Gukoresha
inshinge: hari inshinge ziba zirimo wa musemburo
twavuze uringaniza isukari mu mubiri witwa INSULINE , Izo nshinge nazo zitwa
insuline, hari insuline ikora vuba iyo bita Rapide, n’indi ikora buhoro buhoro
mu masaha menshi bita Lente (slow acting) , muganga amenya uburyo asimburanya
izo nshinge. Ubusanzwe inshinge zitwangwa iyo basanze ufite isukari ikabije
cyane , bakaziguha igihe gito , ubundi ukazakomereza ku bini. Ariko ushobora no
kuguma ku nshinge ukazajya uhora uzitera cyane cyane iyo urwaye ya Diabete yo
mu bwoko bwa mbere.
2. Gukoresha
ibinini: hari amoko menshi y’imiti y’ibinini
bimanura isukari mu mubiri akunda gukoreshwa ku barwayi ba Diabete. Hari ibyo
bita Metformine, Daonil, Glibenclamide, amarel, amaryl , galvus met, …..
Imiti tuzayivuga mu nyandiko yayo yihariye
kuberako ari myinshi kandi ikora mu buryo butandukanye.
Ibitekerezo (0)